Kamonyi: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basaga 30 bahinduriwe ifasi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basaga 30, babiri bashya n’abakozi ba biri mu Mirenge ya Rukoma na Runda bashinzwe imicungire y’abakozi, imari n’ubutegetsi bahinduriwe aho bakoreraga. Iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko kigamije impinduka nziza mu kazi n’ubwo bamwe batishimiye uburyo cyakozwemo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa basaga 30 b’Utugari dutandukanye mu Karere ka Kamonyi ndetse n’umukozi umwe w’Umurenge wa Runda n’uwa Rukoma bashinzwe imicungire y’abakozi, imari n’ubutegetsi ( Admin) bimuwe mu ifasi bakoreragamo.

Abimuwe bose nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yabitangarije intyoza.com tariki 15 Kamena 2018, ngo ni ku mpamvu zigamije impinduka mu kunoza imikorere cyane ko ngo abenshi bari barambye aho bakoreraga.

Alice Kayitesi yagize ati ” Twahindiye admin ( Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi, imari n’ubutegetsi) wa Rukoma ajya Runda. Uwa Runda ajya Musambira, Aba ES Cells ( abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Utugari) twahinduye bo ni benshi bagera kuri 30 sinabibuka aho bavuye n’aho bagiye, icyari kigambiriwe ni ukurushaho kunoza akazi kuko abenshi mu  bimuwe bari bamaze igihe kinini bakorera aho bari.” Akomeza avuga ko ngo banahaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 2 bashya amabaruwa abinjiza mu kazi.

Mu gihe Umuyobozi w’Akarere atangaza ko izi mpinduka zigamije kuzana imikorere inoze mu kazi ndetse no gukura bamwe aho bari bamaze igihe kitari gito, bamwe mu bakozi batangaza ko iki gikorwa kitabashimishije kuko ngo gikozwe habura iminsi mike ngo babazwe ibyo bakoze( Evaluation). Kuzabazwa iby’ahantu ngo batamaze n’ukwezi bakorera, bataranamenya cyangwa ngo bamenyere, babibonamo nk’igikorwa cyihutiwe. Iri bazwa cyangwa igenzura ( Evaluation) ngo riteganijwe mu ntangiriro za Nyakanga 2018.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basaga 30 bahinduriwe ifasi

  1. Mayor June 19, 2018 at 2:19 pm

    Meyor rwose wahubutse cyane waribubimure barangije evaluation yabo ubwose guhinduranya gusa nibyo byihutirwaga Muri kamonyi koko??? Wabuze ibindi ukora byakubakira izina.ahhhh .

Comments are closed.