Nyaruguru: Igitero cy’Abantu bataramenyekana cyishe abantu 2 gikomeretsa abandi 3 barimo Gitifu w’Umurenge

Mu gitero cy’abantu bataramenyekana cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena 2018 ahagana i saa sita z’ijoro, mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Nyabimata ho mu Mudugudu wa Rwerere abantu 2 bishwe batatu barakomereka bari Gitifu w’uyu Murenge. Hatwitswe imodoka ya Gitifu, SACCO iraterwa isantere y’ubucuruzi ya Rumenero irasahurwa.

Mu ijoro ryakeye tariki 19 Kamena 2018 ahagana i saa sita z’ijoro, abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bateye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Nyabimata ho mu Mudugudu wa Rwerere bica abantu 2 banakomeretsa batatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge.

Amakuru y’ubu bugizi bwa nabi yemejwe na Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yasohoye ku rubuga rwayo, itangaza kandi ko abakomerekejwe bajyanywe ku bitaro bya Munini ngo bakurikiranwe. Cyakoze aha ku makuru agera ku intyoza.com ni uko ngo bahakuwe bakajyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bya Butare-CHUB.

Polisi, itangaza ko abateye bakica barashe abantu babiri ndetse bakanakomeretsa batatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu Murenge ngo bakoze n’ibindi bikorwa bibi birimo gutwika imodoka y’uyu Gitifu, gutera SACCO ya Nyabimata nubwo ngo ntacyo batwaye. Banateye kandi isantere y’ubucuruzi ya Rumenero bahiba ibintu bitandukanye birimo ibiribwa.

Polisi itangaza ko abateye baje baturutse mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe mu gice cyaryo gihana imbibi n’uburundi ari nayo nzira ngo basubijemo bagenda. Inzego z’umutekano ngo zihutiye gutabara no gushakisha aba bagizi ba nabi.

Mu gihe hagishakishwa aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano hamwe n’abayobozi ngo bagiye kwegera abaturage hagamijwe kubaganiriza no kubahumuriza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →