Muhanga: Barashinja abacuruza Ciment kwiba imisoro, kwigiriza nkana ku baguzi bahanika ibiciro ku buryo bukabije

Abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi by’umwihariko abacuruza Ciment, barashinjwa n’abaguzi ko biba imisoro ya Leta, kuba bahanika ibiciro bya Ciment ku buryo bukabije nyamara umuguzi wa Ciment agategekwa gutwara inyemezabwishyu idahwanye n’amafaranga yatanze yakwanga akimwa Ciment cyangwa se akabwirwa ko yashize nubwo yaba ayireba.

Abubaka mu karere ka Muhanga by’umwihariko mu Mujyi no mu nkengero zawo aharimo kuzamuka amazu, barinubira icyo bise ubugome barimo gukorerwa n’abacuruza Ciment. Barashinja aba bacuruzi kwiba imisoro ya Leta no kubigirizaho nkana bahanika ibiciro bya Ciment igashyirwa ku giciro gitandukanye n’icyatangajwe mu gihugu.

Umwe mu banyamuhanga waganiriye n’intyoza.com yagize ati” Aba bacuruzi baratwiba, bariba Leta imisoro. Njyewe nari nkubise umumotari natumye Ciment kuko yayinzaniye akanyereka inyemezabwishyu itandukanye n’amafaranga yishyuye. Bamwishyuje ibihumbi cumi na bibiri bamuha inyemezabwishyu y’amafaranga 9500. Si nabyemeye, twajyanye aho yayiguze bambwira ngo niba ntayishaka ni nyibagarurire.”

Mu gushaka kumenya by’ukuri ibivugwa n’abaguzi niba koko aribyo, umunyamakuru w’intyoza.com yanyarukiye mu Mujyi wa Muhanga ahagurishirizwa Ciment. Babiri mu bacururiza Ciment hafi n’ikigo gitegerwamo imodoka i Muhanga babwiye umunyamakuru wari wigize umuguzi ko Ciment igura amafaranga y’u Rwanda 10,500. Ku muryango wa kabiri ukurikira uwa mbere, abwiye umucuruzi ko ashaka Ciment 50 yamubwiye ko yamugabanyirizaho amafaranga ijana gusa( 100fr) akayimuhera icumi magana ane( 10,400Fr).

Umunyamakuru yakomeje ku mazu manini y’ubucuruzi ari ku muhanda munini ahateganye n’ahakorera Banki ya KCB maze uwahacururizaga amubwira ko Ciment ya SIMERWA ari ibihumbi cumi na kimwe(11,000fr). Abajije uyu mucuruzi niba iki atari igihendo yamusubije ati” Niko igura natwe tuba twayiranguye iduhenze.”

Kimonyo Juvenal, Perezida w’Urugaga rw’abikorera muri Muhanga( PSF) abajijwe n’umunyamakuru niba aka karengane k’abaguzi bashinja abacuruzi kubunamaho no kwiba imisoro ya Leta abizi yasubije ati ” Icyo giciro ntabwo cyemewe. Ibiciro bizwi barabibwiwe ubwo ababirengaho baba biba abaguzi, sibyo. Hari ciment igura 8700 n’igura icyenda na magana.” Byumvikane ko nubwo atibukaga ibiciro by’iyi neza nta y’igeza mu bihumbi 10.

Kimonyo, avuga ko abacuruzi babujijwe kugurisha Ciment ku giciro kitari icyatangajwe kandi ngo bose bazi. Yasabye umunyamakuru ngo agure Ciment nk’igihamya hanyuma ahamagare Polisi ize umunyamakuru nawe amubwira ko yagenzwaga no gutara inkuru kandi amakuru asanze akaba agaragaza ko aba bacuruzi koko ibiciro byabo birenze ibyemewe.

Amoko abiri ya Ciment ya CIMERWA, imwe iri ku 8700 mu gihe indi iri ku 9500. Abacuruzi ba Ciment batari bake muri Kigali bafatiwe mu bikorwa nk’ibi byo kwiba abaguzi bahanika ibiciro bya Ciment barahanwe. Muhanga, abaguzi bavuga ko babuze kirengera kuko ngo ibibakorerwa nta muntu utabizi kuko abacuruzi batihishira. Ibi ngo  inzego zakabarengeye zirahari, ikibazo zirakizi nyamara ngo barirengagiza bakegamira ku bacuruzi aho kumva akarengane k’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →