Rubavu: Abatwara abagenzi kuri Moto bakanguriwe kubahiriza amategeko y’Umuhanda

Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi w’Akarere ka Rubavu bakanguriwe kubahiriza amategeko ajyanye n’iyi mirimo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda;  ndetse banirinde ibyaha bifitanye isano na byo.

Ibi babisabwe ku cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 mu biganiro bagiranye n’Abayobozi mu nzego zitandukanye byabereye kuri Sitade Umuganda. Abayobozi bari bahari harimo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Pof. Harerimana Jean Bosco n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert. Hari kandi Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi.

Mu butumwa yabagejejeho, Prof. Harerimana yababwiye ati,” Abari aha twese dukoresha umuhanda tuva cyangwa tujya ahantu runaka. Bamwe bawukoresha batwaye ibinyabiziga. Abandi bawukoresha ni Abagenzi n’Abanyamaguru.”

Yavuze ko kwica amategeko y’umuhanda biteza impanuka zihitana zikanakomeretsa abakoresha umuhanda; zikaba kandi zangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye; abagira inama yo kubahiriza amategeko ajyanye n’imirimo bakora yo gutwara abagenzi kuri moto.

Aganira n’abo bamotari, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana yababwiye ati, “Nk’abantu mukorera imirimo yanyu mu muhanda; murasabwa kugira uruhare mu  gukumira icyahungabanya umutekano w’abawukoresha. Mukwiriye kandi kurangwa n’ubushishozi kugira ngo mwirinde gukoreshwa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe n’amategeko; ubibonye akabimenyesha Polisi.”

SSP Ndushabandi yababwiye ko Abamotari bakora cyangwa bateza impanuka mu muhanda babiterwa ahanini no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko, gukoresha telefone bayitwaye no gutwara abagenzi barenze umwe (Ibyitwa gutendeka).

Yavuze ko ibindi byatuma bakora cyangwa bagateza impanuka mu muhanda harimo gutwara abagenzi n’imitwaro icya rimwe, gutwara moto ifite ubupfu runaka, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; abasaba kubyirinda.

Yabibukije ko bagomba guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’Umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha; kandi ko bakwiriye kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari gukora iyi mirimo yo gutwara abagenzi; bakaba kandi bategetswe kwambara ingofero yabugenewe; kandi bagahagurutsa moto bamaze kugenzura ko umugenzi ayambaye neza.

Ku bijyanye n’uruhare rwabo mu gikumira ibyaha muri rusange, SSP Ndushabandi  yabwiye aba bamotari ko bamwe mu bakora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto; abandi Polisi ikabafata  bahetse ababifite; abasaba kubyirinda no gukangurira bagenzi babo babikora kubireka.

Mi ijambo rye, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ngarambe Daniel yabwiye bagenzi be ati,” Bamwe muri twe bica nkana amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta Mupolisi uri mu cyerekezo bari kwerekezamo. Ibyo ni byo akenshi bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa zikanahitana abantu. Dukwiriye kubyirinda.”

Yashimye Abayobozi babaganirije ku ngingo zitandukanye zifite aho zihuriye n’imirimo bakora yo gutwara abagenzi kuri moto ; asaba Abamotari bari aho kuri Sitade Umuganda gukurikiza inama bagiriwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →