Muhanga: Umubyeyi wasezerewe mu bitaro akanataha Serumu imurimo yapfuye

Ingabire Claudine wasezerewe n’ibitaro bya Kabgayi kuwa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018. Uyu mubyeyi ubwo yasezererwaga yatashye akirimo Serumu y’ibitaro abwiwe ko ngo nta kibazo afite yataha akajya afatira imiti murugo.

Kuri uyu wambere tariki 23 Nyakanga 2018 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo Ingabire Claudine wasezerewe mu bitaro bya Kabgayi kuwa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 yitabye Imana. Asezererwa, yatashye akirimwo Serumu. Yashyinguwe n’incuti n’umuryango.

Jean Baptiste Maniragaba, musaza wa nyakwigendera yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Ubwo yasezererwaga, abarwaza babashyize hanze gatoya, umurwayi wari unarembye bamusigarana mucyumba bamubwira ko ari ugutaha, yasohotse abwira umurwaza uko bimeze, nawe nta kindi yakoze yihutiye kwishyura, babaha ibyangombwa bari baratanze, uwo mugoroba barataha.”

Akomeza agirabati ” Mu gutaha yari agifite igiserumu, yari arembye byakurijemo n’urupfu, kuko nta n’umwanya yamaze uretse wenda ahantu yacumbitse( ku muvandimwe) akararayo bwacya agataha, yageze hano aharara ijoro rimwe ahita apfa.”

Maniragaba, niwe wakurikiraga Nyakwigendera. Yabwiye intyoza.com kandi ko we na mushikiwe we bari batuye mu Murenge umwe wa Kiyumba, ko asize impfubyi ebyiri, umukuru afite imyaka 9 umuto w’imyaka itatu. Umugabo wa Nyakwigendera nawe ngo nta gihe kinini cyari gishize atabarutse.

Aha, uyu mubyeyi yari mu rugo aho yageze avuye ku bitaro i Kabgayi akiri muri Serumu yatahanye. Uhagaze ni umurwaza we.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageragezaga guhamagara umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi ntabwo yabashije kwitaba Telefoneye ngendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe ntabwo yabusubije.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →