Karongi-Manji: Bumva Mudasobwa imwe ku mwana ( One Laptop per Child) nk’inzozi

Mu gihe Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’uburezi yashyizeho gahunda ya Mudasobwa imwe ku mwana( One Laptop Per Child), abiga mu rwunge rw’amashuri rwa Manji ho mu Karere ka Karongi bavuga ko bumva iyi gahunda nk’inzozi. Baba abarimu, baba abanyeshuri, bavuga ko bibona nk’abasigaye inyuma muri gahunda  ya One Laptop Per Child.

Mu nama yahuje umuyobozi w’Akarere ka Karongi, ubuyobozi butandukanye n’abaturage kuwa 26 Nyakanga 2018 mu Kagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu, mu isantere ya Manji, hagaragajwe ikibazo cyo gusigara inyuma kw’abana b’abanyeshuri, aho bumva gahunda ya Leta ya mudasobwa imwe ku mwana nk’inzozi.

Ayingeneye, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Manji yagaragarije umuyobozi w’Akarere ka Karongi n’abandi bayobozi, imbogamizi bafite ku kwiga ikoranabuhanga kuko ngo nta muriro ikigo kigira ndetse no mu Murenge wose wa Mutuntu bakaba ngo ntaho uba bityo bikaba bidindiza gahunda ya Leta yo kwifashisha ikoranabuhanga mu maso.

Uyu muyobozi agira kandi ati”  Uretse kuba abanyeshuri biga Mudasobwa mu magambo, abenshi muribo ntawe urayica iryera, kabone ko n’izo REB igenera abana kuri iki kigo zitaharangwa ahanini bitewe n’uko nta muriro uhaba.”

Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri, yasabye ko ubuyobozi bw’Akarere bwa bigiramo uruhare Manji igahabwa umuriro bityo n’abanyeshuri bakabasha kwiga ku buryo bujyanye n’igihe dore ko ngo byanakorohereza abarezi barerera muri iki kigo mu gutegura amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Ndayisaba François, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi asubiza kuri iki kibazo, yavuze ko ikigo cyakwifashisha amafaranga gihabwa n’Akarere bityo kikagura imirasire y’izuba ( Solar energy) ifite imbaraga abanyeshuri bakajya bayifashisha biga ayo masomo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi muri iyi nama, yanagarutse ku kurushaho kunoza isuku, kwirinda inda zitateganyijwe no kuboneza imbyaro. Yasabye abaturage ko bakwiye kubiha agaciro.

Muri iyi nama, abaturage basabye umuyobozi w’Akarere, ko bakubakirwa isoko rijyanye n’igihe ryabafasha kujya bagurisha umusaruro wabo dore ko Manji ari agace gakungahaye ku myaka yiganjemo ibirayi, ingano, amashaza n’indi.

Asubiza aba baturage ku cyifuzo cyo kubakirwa isoko, yababwiye ko bagomba kwishakamo ibisubizo bakishyira hamwe nka barwiyemezamirimo bakiyubakira isoko rijyanye n’icyerekezo n’ubwo abaturage batabyakiriye neza.

Umurenge wa Mutuntu ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Karongi ukora ku ishyamba rya Nyungwe. Uwari uhagarariye ingabo mu karere ka Karongi wari witabiriye iyi nama, yagarutse ku kibazo cy’umutekano mukeya umaze iminsi uvugwa mu ishyamba rya Nyunywe.Yabwiye abaturage ko abateza uyu mutekano muke ari amabandi agenzwa no gusahura amatungo n’ibiryo. Yakanguriye aba baturage kwicungira umutekano no kumenya gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gufatanya n’inzego bireba.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ntabwo yabashije gusubiza mu buryo bunyuze abaturage ku bibazo bamubajije. Mu byo bagaragaje badafitiye ibisubizo ubwabo, yababwiraga ko bakwiye kwishyira hamwe bagashaka ibisubizo. Muri ibi bibazo n’ibyifuzo harimo nk’icyo kwegerezwa ivuriro dore ko ngo n’ ikigo nderabuzima kibari hafi bakoresha amasaha ari hejuru y’atatu, hari kandi isoko n’ibindi.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →