Musanze : Abaturage ba Ruyumba bahangayikishijwe no kutagira amazi 

Abaturage bo mu kagari ka Ruyumba , Umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, bahangayikijwe no kutagira amazi meza. Bavuga ko mbere bari bafite amazi meza akaza kwangizwa n’ikorwa ry’umuhanda Ruyumba-Rugeshi, ari naho bahera basaba inzego zibishinzwe kubagoboka zigasana uwo muyoboro bakongera bakabona amazi meza.

Bamwe  mu baturage  b’Umudugudu wa Nyakigezi mu kagari ka Ruyumba mu murenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze, bavuga ko kuba batagira amazi meza atari uko ntayo bigeze. Intandaro yo kubura amazi meza ngo ni ikorwa ry’umuhanda wa Ruyumba-Rugeshi wangije amatiyo y’abahaga amazi.

Nyiraminani Adrienne, umuturage mu murenge wa Nkotsi, avuga ko babyuka saa munani z’ijoro bajya mu mibande bashaka amazi bakavayo hagati ya sambiri na saa yine z’amanywa. Ibi, ngo bituma hari abana baba bajyanye nabo basiba ishuri kuko baba bakerewe.

Ku bw’iki kibazo, bamwe mu baturage bavuga ko hari abana basigaye bajya ibihe mu gusiba ishuri ku mpamvu yo gushakira umuryango amazi yo gukoresha bitewe n’uko hari abanyantege nke batabasha kujya mu mibande n’ahandi bayakura.

Abaturage, basanga mu gihe iki kibazo kitabonewe umuti hari abana benshi bazakomeza kuvutswa uburenganzira bwo kwiga uko bikwiye bitewe n’uko amasaha yo kwiga agera bakiri mu mibande no mu mabanga y’imisozi basha amazi meza dore ko banahahurira ari benshi bakabanza gutonda imirongo bitewe n’uko bahageze.

Uretse kuba iki kibazo cyo kutagira amazi meza kigira ingaruka ku bana bakagombye kujya ku ishuri ariko bakazitirwa rimwe na rimwe no kujya kuyashaka, ibi ngo byanagize ingaruka ikomeye ku banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugalika giherereye muri uyu Mudugudu, aho abana bata amasomo yabo bakajya mu mibande gushaka aho banywa amazi igihe bayakeneye.

Ndabereye Augustin, umuyobozi w’Akarere ka Musanze wugirije ushizwe iterambere ry’ubukungu, ahamya ko ikibazo kizwi n’ubuyobozi, ko ndetse bitarenze ukwezi kwa gatatu 2019 aba baturage bazaba bafite amazi meza.

Uyu muyobozi mu Karere, akomeza asaba ko abaturage bagomba kwihangana kuko ngo habanzwa kurebwa ibyihutirwa kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.

Safi Emmanuel

Umwanditsi

Learn More →