Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu iragira inama abantu batuye cyangwa batemberera muri aka karere, bacyumva ko bakoresha amayeri atandukanye mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino kubireka kuko amayeri bakoresha yose yatahuwe. Abagerageza kubihacisha bagenda bafatwa.
Ubu butumwa butanzwe nyuma y’uko ku gicamunsi cya tariki ya 1 Kanama 2018, umugore witwa Mukamwiza Olive w’imyaka 27 afatanwe udupfunyika tw’urumogi 212. Uru rumogi rwari mu myenda yari ahetsemo umwana we w’uruhinja.
Asobanura amayeri uyu mugore yakoresheje kugira ngo adafatwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yagize ati:” uyu mugore yafashe urumogi rwavuzwe hejuru, aruzingazingira mu myenda noneho arushyira mu mugongo we ararwihambira, arangije aheka umwana we nk’uko ababyeyi basanzwe baheka abana babo. Byari bigoye ko umuntu yamenya ko uyu mugore afite urumogi”.
CIP Gasasira yakomeje avuga ko uyu mugore yari abikoze inshuro irenga imwe. Yagize ati:” Abaturage batangiye gukeka ingendo ze za buri munsi aho yavaga aho acururiza urwagwa mu gasanteri ka Mahoko yerekeza ku Nyundo, maze uko yagiye ahetse umwana yagaruka bakabona yahindutse.”
Yakomeje agira ati:” Abaturage batugejejeho izo mpungenge batubwira ko ashobora kuba iyo agarutse aba afite urumogi maze ubwo yari atashye duhita tumusanga iwe, akihagera tumubaza niba afite urumogi ahita atwemerera ko arufite tumusatse turarumusangana.”
Ubu yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.
CIP Gasasira yasabye abumva ko bakira bakoresheje inzira zitemewe nko gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ubundi buryo kubireka kuko Polisi, abaturage n’izindi nzego bari maso kandi ko uzanyuranya wese n’ibyo amategeko ateganya azafatwa agashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwitabira gahunda z’iterambere Leta yashyizeho zirimo kwibumbira mu mashyirahamwe kuko aribwo buryo bwiza bwo kwiteza imbere no kubaka igihugu.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igihano cy’igifungo kigera ku myaka itanu ku muntu wafatiwe mu bikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
intyoza.com