Apotre Liliane Mukabadege agiye gushyingiranwa n’umugabo wa kane

ApotreApotre Mukabadege Liliane, umuyobozi mukuru w’itorero umusozi w’ibyiringiro mu Rwanda, ubukwe bwe mu rusengero ( imbere y’Imana) bwamenyekanye ko buri tariki 15 Nzeli 2018. Agiye gushyingiranwa na Ndahimana Jean Bosco( uzwi ku mazina ya Rushoboro) bivugwa ko ari umugabo wa kane mu bazwi yaba agiye kubana nawe.

Nyuma y’igihe kitari gito Apotre Mukabadege Liliane, umuyobozi w’itorero umusozi w’ibyiringiro mu Rwanda ahakanira ikinyamakuru intyoza.com ko nta mugabo afite, ko ndetse uwavugwaga witwa Ndahimana Jean Bosco (uzwi ku mazina ya Rushogoro) batabana, habonetse gihamya ko mu mategeko basezeraniye mu Murenge wa Jabana tariki 11 Ugushyingo 2017, hari gihamya kandi ko aba bombi bafite ubukwe mu rusengero tariki 15 Nzeli 2018.

Nkuko bigaragara ku rwandiko rw’ubutumire (Invitation) bw’ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana kwa Apotre Liliane Mukabadege na Ndahimana Jean Bosco, biteganijwe ko gusezerana imbere y’Imana ari kuwa 15 Nzeli 2018 mu rusengero rwa Zion Temple i Muhanga mucya kabiri. Uyu muhango ukazabanzirizwa no gusaba no gukwa.

Ubutumire ( invitation) y’ubukwe twabashije kubona.

Intyoza.com yagerageje kubaza Apotre Liliane Mukabadege kuri ubu bukwe ariko ntabwo ubutumwa yohererejwe haba kuri Terefone isanzwe ndetse na Whatsapp yabusubije, ni kenshi tumuhamagaye kuri terefone ye ariko ntayifate.

Ndahimana Jean Bosco ( uzwi ku mazina ya Rushogoro aho yatuye muri Kamonyi) abaye umugabo wa kane mu bazwi nkuko Apotre Bizimana Iblahimu wabanye imyaka igera muri itanu na Apotre Liliane Mukabadege yabitangaje.

Apotre Bizimana Iblahimu yagize ati ” Nasezeranye na Apotre Liliane Mukabadege ndi umugabo wa gatatu mubazwi. Abambanjirije namenye harimo uwitwa Felix Niyoyita, hakaba Robert Mutiganda, Njye naje ndi uwa gatatu. Ubwo rero uwo bagiye gusezerana ni uwakane mubo nzi.”

Gihamya cy’uko basezeraniye muri Gasabo.

Mu gihe Apotre Liliane Mukabadege agiye gusezerana, hari urubanza uyu mugabo we Ndahimana yarezemo uwitwa Mukamana Anonciata bivugwa ko babanye imyaka isaga 23 batarasezeranye ariko akaza kutwarwa uyu mugabo na Apotre Liliane Mukabadege.

Mu gihe kandi Apotre Liliane Mukabadege yagiye ahakana kenshi ko ntaho ahuriye no gutwara umugabo wa Mukamana, ko ndetse ntaho ahurira n’urubanza rurimo kubera mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, intyoza.com ifite gihamya igaragaza ko yatanze ikirego kigobokesha muri uru rubanza.

Yahakanye ko ntaho ahuriye n’urubanza nyamara yaragobokesheje muri rwo.

Hari byinshi Apotre Bizimana Iblahimu yatangarije intyoza.com ku mubano we na Apotre Liliane Mukabadege, inzira itoroshye yatumye amusenyera urugo n’imvano yabyo. Avuga kandi ko uburyo uyu mugore w’umuvugabutumwa atwaramo abagabo basanzwe bubatse ingo zabo nabwo ngo ari inzira igora abagabo bamwe kuhigobotora. Hari kandi Umwana yabyaranye n’umugabo wa mbere ariko ngo umugabo wese bagiye kubana akamwandikwaho, kuba ngo atasezerana n’umugabo batabanje kugira igihe bamarana babana n’ibindi turimo gutegura neza ngo bizakugereho mu buryo bwuzuye kandi bunoze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Apotre Liliane Mukabadege agiye gushyingiranwa n’umugabo wa kane

  1. irimaso August 10, 2018 at 6:38 am

    hhhh! ubwoc atandukana nabo bapfa iki?

  2. edouard August 12, 2018 at 6:33 am

    Imyuka mibi ya satani ubanza ariyo yakoresha umuntu ibibi nkibi. Niba Leta itemerera umuntu igifite andi masezerano gushyingirwa bishoboka bite ko itorero ribikora? Ikinyamakuru ni kiduhe ibimenyetso ko hari andi masezerano atari aya ya Bosco batweretse.

Comments are closed.