MINEDUC niyo yishe ireme ry’Uburezi-Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Frank Habineza asanga nyirabayazana wo gupfa kw’ireme ry’uburezi mu Rwanda ari Minisiteri y’uburezi ubwayo. Uyu muyobozi, abishingira ngo kuri Porogaramu zidahamye zihora zihindagurika no guha abarimu kwigisha ibyo nabo batumva n’ibindi.

Ibyo kwangirika kw’ireme ry’uburezi n’uruhare rwa Minisiteri y’uburezi mu gupfa kwaryo, Frank Habineza Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, yabigarutseho ubwo ishyaka rye n’abakandida baryo biyamamarizaga mu isantere y’Ubucuruzi ya Gihara, Umurenge wa Runda kuri uyu wa 18 Kanama 2018.

Frank Habineza yagize ati “ Umwarimu yize mu gifaransa, ukamushyira kujya kwigisha mucyongereza atakizi, ukamuha amahugurwa( Training) y’ibyumweru bibiri ngo genda wigishe mu cyongereza, ntabwo bishoboka. Bwa bwenge azi ntabwo ashobora kubuha undi muntu. Ni hamwe bafata abana bagapfa kwimura gusa, uwatsinze, uwatsinzwe bakimura kubera ko uwabigishije nawe atabigishije neza. Uyu witwa ko yarangije ni wa muntu usanga atazi no kwandika ibaruwa isaba akazi bajya no mu kazi kakabananira.”

Akomeza ati “ Kwica ireme ry’uburezi byahereye muri Minisiteri y’uburezi n’abapanga gahunda z’Uburezi, mu ihindagurika rya gahunda z’uburezi. Harimo ihuzagurika ( reka mbyite gutyo barambabarira), gahunda zihora zihindagurika buri kanya.”

Frank Habineza, avuga ko mwarimu guhabwa amahugurwa ( Training) y’igihe runaka mu rurimi atizemo, atumva bidahagije ngo abe mwarimu utanga ubumenyi mu isomo runaka risaba ko aryigisha mu rurimi we atigeze yigamo cyangwa atumva neza.

Ibi, asanga ngo biri mu bikomeza kugira ingaruka ku bumenyi uyu mwarimu atanga kuko abutanga nabi n’uwo abuha bikamugiraho ingaruka mu myigire, bikanamukurikirana kugera yitwa ko arangije nyamara ntacyo azi neza. Kubwe, igifaransa n’icyongereza ngo ni indimi zose z’amahanga zagakwiye guhabwa agaciro kamwe kuko ngo n’itegeko nshinga ntaho rizisumbanya.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda- Democratic Green Party of Rwanda, riri mu kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu aho rishaka guhangana n’andi mashyaka n’abakandida bigenga bashaka kwinjira mu nteko ishinga amategeko binyuze mu matora rusange ateganijwe tariki ya 3 nzeli 2018. Gusa ku matariki ya 2 n’iya kane naho hari amatora y’ibyiciro byihariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “MINEDUC niyo yishe ireme ry’Uburezi-Frank Habineza

  1. thoerry August 21, 2018 at 5:28 am

    ibyo Dr frank avuga nibyo pee Mineduc yagije uburezi murwanda pee.ndebere nkubu ngo ibigo birafunzwe ngo anasuku ngo inyubako zishaje. nibindi ntarondoye kdi ibyo byakorwa abana biga. ngaho murebe uburyo uyu mutimura na rwamukwaya batwiciye ikigo Gs remera-rukoma yewe ngo barirukana mudidi none cyabaye umwanda

Comments are closed.