Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye

Abapolisi kazi bibukijwe ko bashoboye kimwe na basaza babo bityo bakwiye kwirengagiza amateka yakunze kuranga umuryango nyarwanda wahezaga inyuma igitsina gore mu mirimo imwe n’imwe bitwaje ko ari abanyantege nkeya.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018 mu nama yahuje abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda (Gender Focal persons)

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda Assisstant Commission of Police (ACP) Bartheremy Rugwizangoga yasabye abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda kujya bamanuka mu mirenge kureba ibibazo abapolisikazi bafite kandi bagakorana bya hafi n’abayobozi bashinzwe imiyoborere (Administration officers).

Yagize ati” Nubwo abapolisikazi bizwi ko bashoboye bakwiye kurushaho kwegerwa kuko  hari ibibazo n’imbogamizi  byihariye bitandukanye n’ibyo abagabo bahura nabyo, abafite abana bonka bakoroherezwa uko bajya kubonsa abatwite ndetse n’ababyaye bagafashwa hakurikijwe ibyo amategeko abagenera.’’

ACP Rugwizangoga asoza asaba abapolisikazi kurenga imyumvire ya  kera ishingiye ku muco wavugaga ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye, uretse gutegereza ko akura bakamushyingira.

Yagize ati” Umubare w’abapolisikazi ugenda wiyongera kandi uku kwiyongea bigendana n’ubushobozi tubabonamo kuko baba abapolisi kazi bato n’abo kurwego rwa ba ofisiye bakuru, inshingano bahabwa haba mu gihugu nohanze yacyo bazitwaramo neza kurusha na basaza babo, mukwiye kurushaho kwigirira icyizere mukagaragaza ibitandukanye n’amateka.’’

Supretendent of Police(SP)Pelagie Dusabe uyobora ishami rishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’ u Rwanda yavuze ko ubufatanye hagati y’abashinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’abashinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda byatanze umusaruro

Yagize ati”Kwigisha ihame ry’uburinganire ni uguhozaho, ariko twizeye ko kubera inama duhora dukorana n’abayobozi hari icyo zidufasha mu guhindura imyumvire.Kandi ukurikije uko Polisi yatangiye ukagereranya n’uko ubu bimeze hari intambwe ishimishije imaze guterwa”.

Kugeza ubu abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda bagera kuri 52, muri bo, abagabo ni 25% mu gihe abagore ari 75%.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →