INKURU NDENDE: AKARABO K’URUKUNDO (igice cya 3)

Twinjiye mu gice cya Gatatu cy’inkuru ndende ya ” AKARABO K’URUKUNDO”. Duherukana mu gice cya kabiri umukuru w’abarinda umutekano w’abagororwa, Bony yiyemeje kwinjira mu ntambara yo guhanganira umwari Mutoni ngo arebe ko yamukunda. Ese Mama iyi ntambara yaba yaramuhiriye!? Kurikira iki gice cya Gatatu uramemya byinshi!

Ku mugoroba inyana zisubiye iswa, Kamazi yari yicaye iwe murugo arimo atoranya imbuto y’ibishyimbo yo gutera, agiye kumva yumva ibicuro biramucura umubiri wose ariko byagera mu gihumbi bigashinga umugara, byamuteye kwibaza umuntu uri bumuhobere biramushobera dore ko yari yarabaye nk’inshike nta muntu wari ukigera iwe kuva umuhunguwe umwe rukubi yafungwa.

Mu gihe akibaza ik’ibyo bicuro yagiye kumva yumva umuntu asuhuje ku irembo atungurwa no gusanga ari umuhungu we w’ikinege Hitimana Eric! Bose barahoberanye biratinda, amarira arabarenga ku buryo uwari guturuka hirya akabumva yari gukekako hari igikuba cyacitse muri urwo rugo, nyamara ari amarira y’umunezero!

Bakiganira, umukecuru yazaniye umuhunguwe amata ngo abe yica isari gusa ibinezaneza uyu musore yari afite byo gufungurwa nyuma y’amezi arindwi muri gereza ntibyamwemereraga no gufungura.

Bidatinze Eric yahise atangira gutekerereza nyina inzira yo gufungurwa kwe ndetse amubwira uko byagenze kose n’ukuntu Mutoni yagiye ku rukiko maze nyina arishima cyane ati”Disi wa mukobwa burya afite umutima wa kimuntu si inyamaswa!  Byarangiye Eric afashe umugambi ko agiye kujya kwishuri kuko hari hashize ukwezi kumwe gusa abandi batangiye. Yagiye kubisaba kuri kaminuza yari yahawe kwigaho, bamaze kumva icyamukereje neza bamuha uburenganzira bwo kuza kwiga nk’abandi.

Ku rundi ruhande, Bony we yari amereye nabi Mutoni kuko buri saha yabaga ashaka ko bavugana amubaza uko yiriwe, uko yaramutse, uko ifunguro ryari rimeza,… ndetse inshuro nyinshi yamusabaga ko bahura gusa Mutoni yari umwari uzira gushigukira ibintu kandi wiyubaha niyo mpamvu yari yarabwiye Bony ko ahugiye mu masomo bitamworohera kubona umwanya wo gusohoka.

Ntibyatinze Bony yaje gutobora kuri telephone abwira Mutoni ko amukunda ndetse anamuhakaniye byamuviramo uburwayi bukomeye, ariko Mutoni utaruzi kubeshya  bimwe by’abakobwa bigize ibyangamibyizi, yahise amubwiza ukuri ko ahugiye mubyo kwiga inkundo azazijyamo arangije yongeraho ati “Cyokora n’umutima wange wose ndagushimira ko wamfashije mu gufunguza mugenzi wange ! iki gisubizo kitanyuze Bony cyatumye akekako ahari Mutoni yaba akundana na Eric akaba ariyo mpamvu yaje kumufunguza kuri gereza.

Ibi byose Bony yibazaga, byatumye afata umwanzuro wo kurwanya Eric bityo akazatsindira umutima wa Mutoni mu gihe Eric azaba adahari. Nk’abandi banyeshuri bose, Eric yaraje ariga ariko akajya yita ku masomo cyane kuko yari yarasigaye inyuma. Buri gihe ku kagoroba Mutoni yajyaga ku mwicara iruhande ngo amusobanure ibyo atumva. N’ubwo bombi bari abahanga ariko hari bimwe bari barize Eric ataraza, Mutoni yagombaga kumusobanurira neza ngo abyumve cyane. Byaje kuba amahire ubwo basozaga igihembwe cya mbere yaba Eric cyangwa Mutoni nta n’umwe watsinzwe isomo na rimwe n’ubwo byari bikomeye.

Bony yakomeje gutesha umutwe Mutoni ari nako ashaka amakuru koko niba uwo mukobwa yaba akundana na Eric maze abo abajije bose bakamubwirako ntakabuza bakundana cyane kuko inshuro nyinshi babaga bari kumwe bigana. Burya ngo aho ibyago byateye igihaha gica umuhoro, Eric utari ugize icyo atwaye yaje guhinduka inzigo ya Bony ndetse atangira kumuhiga bikomeye ngo akunde amwirukanishe mu kigo kuko yumvaga ko nava iruhande rwa Mutoni nta kabuza Mutoni azakunda uyu mugabo Bony.

Bony yatangiye kwigira inshuti cyane n’abarimu bigishaga aba bana bombi kugeza ubwo yemereye umwarimu wigishaga ubumenyi bw’isi ko azamuha amafaranga ibihumbi 500 agasibiza uriya musore Eric kuko bumvaga ko nasibira bizatuma abura umwanya wo kongera kuvugana na na Mutoni kuko azaba ahugijwe no kwiga.

Nti byatinze umugambi waranogejwe maze ubwo aba bana bajyaga mu kizamini cy’igihembwe cya kabiri babeshyera Eric ko bamubonye areba ku ruhande ( Akopera) bahita bamukuraho amanota angana n’ayo bakoreraho abona ubusa mukizamini.

Burya ngo injangwe y’amahirwe irya imbeba yarariye umunyu, kuko iki kizamini uyu musore yahawemo zeru bagiye mu buyobozi bw’ikigo kuburana bakabura ibimenyetso bimushinja, ubuyobozi bwa kaminuza bwanzuye ko niba nta kintu bamufatanye akopereraho bagomba kumusubirishamo ibizamini kuko nta gihamya ifatika. Eric yakoze ibizamini arabitsinda ndetse umwaka uza kurangira yimutse mu gihe Bony we yakubitaga agatoki ku kandi amuhigira.

Ntibyatinze Eric na Mutoni barimutse bajya mu mwaka wa kabiri, aha bahahuriye n’umwarimu mushya bari bazanye vuba maze umwarimu agikubita amaso Umwari umwaza abiyita ibyusa ndavuga mutoni Alice, ako kanya atangira kuvugishwa. Burya ngo kugwa mu rukundo ni nko gusara kuko ntibiteguza. Ako kanya mwarimu yakunze uyu mwari urukundo rutagira akagero ku buryo iyo yazaga kwigisha ariwe wenyine yabaga yirebera kugeza isomo rirangiye.

Nyuma y’iminsi mikeya yaje guhamagara uyu mukobwa maze amwicaza ahantu aramubwira ati ” Ntutungurwe n’ibyo ngiye ku kubwira kuko mwarimu nawe ni umuntu! si nkubeshye umunsi umwe narindi mukazi kange nari mazemo iminsi, maze nditegereza mbona umuseke weya, mbona akarabo karabije amaroza, bwiza bwuje uburanga bunyicaye imbere maze umucyo uransaga uransaza, imbere n’inyuma hose byari umukororombya utamye amabara meza! maze rero kwihangana byanze ndaterura iyi ntero ngo mbikubwire ko nkikubona umutima waguye mu nka kandi unyemereye n’ubu nonaha nabibwira ababyeyi maze umunani ufunze tukawubashyikiriza n’ubwo nawo utagukwiye rwose!

Aya magambo uyu Rugwiro yayavugaga umwari Mutoni atuje amuteze amatwi yombi maze arangije mu ijwi rituje araterura amusubiza nka kwakundi yasubije Bony ati: “Mu kuri simbasuzuguye ariko simfite gahunda yo kujya muri ibyo byose mbere y’uko ndangiza kwiga, bityo rero ndabashimiye kuba mwarangiriye icyizere n’urukundo ariko simbifitiye gahunda vuba aha.

Kanda hano usome igice cya mbere cy’iyi nkuru: http://www.intyoza.com/inkuru-ndende-akarabo-kurukundo-igice-cya-1/

Kanda hano kandi usome igice cyayo cya kabiri :http://www.intyoza.com/inkuru-ndende-akarabo-kurukundo-igice-cya-2/

Igice cya Gatatu cy’inkuru ndende ya ” AKARABO K’URUKUNDO” ni aha tugisubikiye! Ni ah’ubutaha. Turakurarikira gusangiza abandi ibi byiza ari nako ukora like kuri page ya Facebook y’intyoza.com ukajya ubona izi nkuru byihuse kimwe n’andi makuru agezweho.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “INKURU NDENDE: AKARABO K’URUKUNDO (igice cya 3)

  1. betty September 17, 2018 at 8:37 am

    Iyinkuru iraryoshye mudushakire ikindi gice

  2. Ayinkamiye catherine September 18, 2018 at 9:43 am

    intyoza.com irasobanutse kuko idushyiriraho n’ inkuru zitumara irungu kandi zifite inyigisho ikomeye.

    mujye muzana ikindi gice vuba kuko amatsiko aba ari menshi.

    ndabashimiye

Comments are closed.