INKURU NDENDE: AKARABO K’URUKUNDO ( igice cya 4 )

Dutangiye igice cya Kane cy’inkuru ndende ya ” AKARABO K’URUKUNDO”. Duherukana mu gice cya Gatatu umwarimu wigishaga Mutoni amaranira ku mukunda ariko agakurirwa inzira ku murima ko nubwo adasuzuguwe ariko nta mwanya wo gukunda uhari mu gihe amasomo atarangiye. Uko uyu mwarimu yakundaga, ni nako Bony nawe atashakaga kurekura uyu mwari wahogojebenshi. Komeza wumve ibyakurikiye buri wese ashaka guhemuka ngo abone atsindire urukundo rw’uyu mwari ku mbaraga.

Umugabo Rugwiro yabaye nk’umusazi kuko ntiyiyumvishaga ko umunyeshuri yigisha yamuhakanira urukundo bene ako kageni, yahise yiyumvishako uko biri kose hari undi watwaye umutima w’uyu mukobwa bityo akaba ariyo mpamvu yamwimye amahirwe ngo bakundane uruzira imbereka.

Rugwiro yahise ahinduka cyane atangira kujya yiyahuza inzoga ngo asinzire kugeza ubwo inshuro nyinshi yarasigaye arara mu kabari. Umunsi umwe yavuye mukazi bwije ajya mukabari ahahuri na Bony, bombi ni muri ayo masaha Eric na Mutoni bacaga aho hafi bagiye kwa muganga kuko bari bagiye gusura Barada mushuti wa Mutoni yari arwaye.

Bakigenda, Bony yahise akubita agatoki ku kandi ati ubonye iriya nyana y’imbwa yantwaye umwari usa kuriya nkaba mpfuye nipfumbase kandi igituza cyange cyaragenewe gutuzwamo uriya mwari agaturizamo ibihe byose! Prof. Rugwiro yahise arita mu gutwi ko Mutoni akundana na Eric akaba ariyo mpamvu yanga umuhungu wese uje amugana, yahise yigira inama yo kwirukanisha uyu musore agasigarana Mutoni ntawe bamuhanganiye.

Burya ngo inkoni y’umubisha ntitinda kuma bidatinze igihe cy’ibizamini cyarageze maze Rugwiro afata umwanzuro wo gushinza Eric ko yakopeye niko kwandukura ibisubizo by’ikizamini maze aragenda abita iruhande rwa Eric bari mu kizami, birumvikina gihamya yaribonetse noneho baramufata.

Ako kanya intama y’ishuri yahise iterana biga neza ukuntu Eric yakopeye bahita banzura kumwirukana burundu kuko si ubwambere yari aketsweho icyo cyaha. Uwo munsi baramwirukanye bamuha amanota ye ngo nabishobora azage kwiga ahandi. Mbere y’uko agenda ariko Mutoni yaje kumusezeraho n’amarira menshi maze amuhereza akandiko kanditseho aya magambo:

Nibyo koko uragiye, ibyo naharaniye biranze. si nigeze numva amahoro yo mu mutima nk’ayo numvise iminsi yose wabaga uri hafi yange, nabaga numva ntasanzwe, niyongereyemo imbaraga nk’izinkuba ikurikiwe n’imvura y’umuhindo! Eric, niyumvaga ukuntu ntabasha gusobanura ariko ubanza aribyo bita urukundo! Nukuri numvaga ngukunda cyane. Hamwe nawe niyumvagamo ibiro byinshi gusa ubu ugiye ndumva ntacyo ndicyo, nukuri ndiyumva nk’ishashi itumurwa n’umuyaga munzira, cyokora ntakundi nizeye ko uzanguma hafi, kuko nifuza ko unyegera kuruta uko amaso yegereye umutima kuko nibwo nabasha gutuza nkateta. Eric, gusa natangiye kugukunda cya gihe twiga mu mashuri abanza mu wa gatatu, igihe abandi bana bankubitaga nabimye amazi ukaza ukandwanira nahise niyumvamo ko urumugabo wafasha kurinda umugore bityo mpita nkukunda. Eric nukuri Ntuzanyibagirwe !

Uwakwihebeye Alice.

Eric utari wagasobanukirwa impamvu ibi biri kumubaho yaragiye ahagarara mu mahuriro y’imihanda abura aho yerekeza ariko mu gihe yari afashe umwanzuro wo kwambuka umuhanda imodoka ifite ibirahure bitagaragara yaturutse imbere harimo umuntu ufite imbunda arasa uyu musore aramuhusha arasa n’iryakabiri aramuhusha maze yiruka mu muhanda maze imodoka yaturukaga ibumoso bw’umuhanda ihita imukubita ako kanya bahita bamujyana kwa Muganga. Eric yakangutse nyuma y’iminsi ibiri, ntaho yari yakomeretse uretse ko yari yaviriye imbere.

Agikanguka, yahise yibaza ibiri kumubaho biramuyobera, yibajije ukuntu bwa mbere yafunzwe azira ubusa, ubundi akabeshyerwa gukopera, bwanyuma ho bakabimushinza atigeze abikora bikamuhama, kugeza n’ubwo bashatse kumurasa arinabyo byatumye ahura n’impanuka y’imodoka. Mu gihe yatekerezaga ibyo wamuzungu wamugonze yahise ahinguka aho amubaza niba azi icyongereza undi arikiriza maze baraganira wa muzungu abaza Eric icyo bamurasiraga amubwira ko atakizi atazi n’uwamurasaga, maze umuzungu amubwirako yabonye uwamurasaga yari yambaye imyenda y’abacungagereza bo mu gihugu cya Nzigityaye, anamubwira ko yamugonze abishaka ngo amutabare nyuma y’ibyo uwo muzungu yahise agenda amusezeranya ko azaza kumureba nyuma y’iminsi ibiri. Eric akimara kumva ibyo byose byahise bituma afata agakaramu yandika umuvugo yise “Isi n’abantu” aho yararyamye kwa muganga.

Dore uko umuvugo we waruteye:

Isi n’abantu:

Isi! Wowe wasi we

Wanga ugukunda

Wica utagumuye

Ukariza intungane

Nagucumuyeho iki?

Isi wowe wuzuye isayo

Idatuma turambika agasaya

Wowe udushuka ngo twice

N’inzirabusa zera

Nagucumuyeho iki?

Umpemukiye ndeba, untanga nera

Ugize utya untamitse agahinda

Kampindira mu mutima iteka,

Ungize nk’inyana ikuwe kuri nyina

Cyangwa uruhinja rutakaje nyina warwibarutse

Nagucumuyeho iki?

Kubaho kwange si urukundo rwawe

Nyamara shenge njye ndanagukunda

Unkundiye naguhindura mwiza

Ukiga gukunda ugakundwa na bose ukabarira

Nkakurinda amabwire wimakaje!

Nkakubera umutoza ugatozwa neza

Maze disi ugakunda ukabera twese

Maze uko twaje tugusanga twese,

Ukadusanganiza amata

Ukaduha tweswe tukanyurwa rwose

Ariko nkubaze, rwose Si wasiwe

Nagucumuyeho iki?

Nagucumuyeho iki!

Gituma udatuza utanturikije

Ugaharanira iteka amakuba yange

Nkaho waretse twembi tukaba magirirane?

Si nkunda Nagucumuyeho iki?

Ndabizi neza uransumba

No kukubaha ndabikora rwose

Ububasha bwawe ndanaburuzi

Arikose nkubaze si wa siwe,

Nagucumuyeho iki?

Uyu muvugo  Eric yawandikaga yibaza icyo yacumuye ku isi gituma imugenza aho agiye hose, ikamubuza amahoro no gusinzira yagira ngo atoye agatotsi ikamutsikamira. Eric  yamaze iminsi mikeya kwa muganga aza gutora agatege maze asaba ko bamureka agataha, umunsi wo gutaha ugeze wa muzungu niwe waje ku mwishyurira maze amusaba ko bajyana iwe akabanza akamererwa neza. Eric ntiyari kubyanga kuko yabonaga uwo muzungu amwitayeho maze bageze iwe amubwirako afite ikompanyi icukura amabuye y’agaciro amubwira ko abikeneye yaza akamuha akazi.

Burya koko umwanzi agucukurira akobo Imana igucira akanzu koko kandi ngo irema umutindi ni nayo imwogosha,  Eric yabwiye uwo mugabo ko n’ubundi yize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro maze biramunezeza cyane ahita amuha guhagarikira abakozi kandi amubwira ko ashaka ishuri akajya yiga nijoro. Byari amahirwe adasanzwe kuri Eric kuko yarabonye akazi kandi n’amashuriye yari yateshejwe ku bw’amaherere akayakomeza.

Ku ruhande rwa Mutoni ntiyari yorohewe kuko ijoro n’amanywa yateshwaga umutwe na prof. Rugwiro hamwe na Bony kandi icyo batari bazi n’uko ipfundo ry’urukundo rwe ryari ripfunditse kuri wa musore yabonaga byose bigahinduka ibyera ariwe Hitimana Eric. Baraterese biba iby’ubusa barananirwa ariko kurundi ruhande Mutoni akajya yibaza niba umukunzi we Eric akibaho bikamuyobera kuko nta n’itumanaho ryabagaho byibura ngo bandikirane.

Nti byatinze Barada na Mutoni bageze mu mwaka wa nyuma wa kaminuza maze biba ngombwa ko boherezwa kwimenyereza umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Aho buri wese byamusabaga gushaka ikigo gikora ubucukuzi yajya gukorana nacyo maze Barada mushuti wa Mutoni yibuka ko iwabo hari ikigo cy’umuzungu w’umwongereza gitunganya amabuye y’agaciro maze basezerana ko ariho bazajya gusaba  kwimenyerereza uwo mwuga.

Igice cya Kane cy’inkuru ndende ya ” AKARABO K’URUKUNDO” ni aha tugisubikiye! Ni ah’ubutaha. Turakurarikira gusangiza abandi ibi byiza ari nako ukora like kuri page ya Facebook y’intyoza.com ukajya ubona izi nkuru byihuse kimwe n’andi makuru agezweho. Ushaka ibindi bice byabanje, jya mu ishakiro kuri paje y’intyoza.com wandikemo ” Akarabo k’Urukundo” urabona ibice byose byabanjirije iki.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →