Mu gihe kitarenze icyumweru kimwe mu Murenge wa Rukoma hamaze gupfa abantu bane bishwe n’ibirombe. Kuri iki cyumweru, imodoka izobereye mu gucukura yiriwe ishakisha uvugwa ko yaraye agwiriwe n’ikirombe mu ijoro ry’uyu wa gatandatu tariki 29 Nzeli 2018 mu ma saa yine.
Uwitwa Uwurukundo Eric niwe bikekwa ko yahitanywe n’ikirombe cy’uwitwa Karinda Valens gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, Umudugudu wa Rubari. Yashakishijwe bwira atabonetse.
Abaturage bahamya ko Uwurukundo yagwiriwe n’iki kirombe mu masaha ya saa yine z’ijoro ry’uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru. Bavuga kandi ko byanashoboka ko kitamugwiriye wenyine kuko ngo nubwo havugwa we, ngo hari abari kumwe nawe bivugwa ko bahise bahunga nyamara nta wigeze aboneka kuva imodoka kabuhariwe mu gucukura imisozi hamwe n’abaturage n’abayobozi batangira kumushakisha.
Kenshi abacukuzi iyo hari uwagwiriwe n’ikirombe bakunze kuvuga ko atari umukozi bakoresha, ko ari abaje kwiba n’ibindi. Ibi ni nako bimeze kuri uyu Uwurukundo kuko Ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka muri Kampuni icukura amabuye y’uyu Karinda yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko uwagwiriwe n’iki kirombe yarimo yiba nyamara asanzwe ngo ari umugapita.
Gakwandi Jules ariwe ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka yagize ati “ Bagiyemo nijoro ariko ubusanzwe hano ntabwo dukora nijoro, ubwo rero uwo muntu waguye mu kirombe yaje mu rwego rwo kwiba, kuba Gapita ni umukozi dufite no mu gitabo cyacu ariko ni uhagararira abamanywa, uw’ijoro rero we ntawe tugira.”
Bamwe mu baturage kandi batifuje gutangaza amazina yabo kubwo gutinya kubura akazi cyangwa se amasezerano y’ibyo bafitanye na nyiri Kampani akaba yateshwa agaciro bahamya ko iki kirombe nta gihe kidakora, kandi ko amabuye abacukura babonye bayashyira nyiri kirombe cyane ko ngo bafite n’abashinzwe umutekano mu ijoro n’amanywa. Andi makuru avuga ko iki kirombe cyaba cyarigeze gufungwa.
Ku rundi ruhande, abaturage bavuga ko ubuziranenge bw’ibirombe babukemanga nubwo ngo kenshi hari ibyo bavuga ariko nti hagire igikorwa. Bavuga kandi ko kenshi ibirombe bihitana abantu hakaba n’ibifatirwa ibihano ariko ngo usanga kenshi birangirira mu magambo kuko ngo bitabuza bene ibirombe gukomeza gukora.
Ahagana ku I saa tanu z’amanywa y’iki cyumweru tariki 30 Nzeli nibwo imodoka ikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku ruhande rw’Umurenge wa Kayenzi yitabajwe itangira gucukura ariko yageze mu ma saa kumi n’iminota 50 irahagarara bavuga ko bwije ndetse n’amavuta yayo ashize ihita isubira hakurya mu Murenge yaturutsemo unahana imbibe na Rukoma.
Dore inkuru isa n’iyi ku bantu bishwe n’ibirombe muri iyi minsi nubwo harimo abataravuzwe:http://www.intyoza.com/kamonyi-ibirombe-byamabuye-yagaciro-byahitanye-abantu-3-bikomeretsa-3-mu-gihe-cyiminsi-itatu/
Munyaneza Theogene / intyoza.com