Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Gicumbi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bakoze ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018 butangirira mu murenge wa Byumba aho abanyeshuri basaga 2500 baganirijwe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge nk’intandaro y’ibibi byose ku babikoresha.
Assistant Inspector of Police (AIP)Janvière Dusengimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’izindi nzego mu karere ka Gicumbi yabwiye aba banyeshuri ko ukoresha ibiyobyabwenge ategekwa nabyo kandi bikamukoresha ibibi gusa.
Ati “Unywa ibiyobyabwenge nta bwenge aba afite kuko buba bwarayobye, bikamukoresha ibibi kuko ataba agishoboye kwihitiramo icyiza.”
AIP Dusengimana yavuze ko buri wese akwiye kurwanya ibiyobyabwenge yivuye inyuma ariko ngo byagera ku bakiri bato bikaba akarusho kuko aribo bigiraho ingaruka nyinshi.
Yagize ati “Ni inshingano ya buri wese kwamagana ikibi kuko n’ibiyobyabwenge ni ikibi gikwiye kurandurwa, cyane cyane nkamwe bato iyo bibagezemo birabangiza burundu mukaba abasazi ejo heza hanyu hakarangira uko.”
AIP Dusengimana yibukije aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha birimo gufata ku ngufu ndetse no guterwa inda imburagihe bityo ko bakwiye kubigendera kure kandi bakirinda ababashuka bashaka kubibashoramo ahubwo bakabatangaho amakuru.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gicumbi, Nganayezu Emmy yasabye aba banyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza birinda icyatuma badindira mu ishuri kuko ishuri ariryo nzira yonyine izabageza ku byiza.
Yagize ati “ Buri wese agira intego yo kuba umuntu ukomeye kandi birashoboka iyo abigizemo uruhare rukomeye nk’uko yifuza kuba ukomeye, nta kindi bisaba usibye kurangwa n’imico myiza, umurava no kumenya neza gutandukanya icyiza n’ikibi.”
Aba banyeshuri babwiwe ko bakwiye kwirinda uburangare ubwo aribwo bwose bushobora gutuma batsindwa mu ishuri kandi bagahora bazirikana ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bibabere impamvu ibatera guhora babirwanya.
Abanyeshuri basaga 2500 bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe kandi bagiye no kubiheraho bagirana inama zo kwirinda ibiyobyabwenge no guhindura ababikoresha binyuze mu matsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-drug Clubs) bashinze.
intyoza.com