Kamonyi: Abahoze mu buyobozi bw’Akarere baminurije amasomo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda

Uko bakurikiranye mu kuyobora Akarere ka Kamonyi, yaba Rutsinga Jacques, Aimable Udahemuka ndetse na Claudine Uwineza wabaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, barangije amasomo yabo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018.

Uko ari batatu; Rutsinga Jacques, Udahemuka Aimable na Claudine Uwineza, barangije amasomo yabo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu kiciro cya gatatu( Masters). Barangije mu mashami atandukanye bitewe n’amasomo buri wese yahisemo gukurikira.

Claudine Uwineza na Aimable Udahemuka mu ifoto y’urwibutso ubwo barangizaga amasomo yabo.

Rutsinga Jacques, yarangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza( Masters) mu ishami Governance Studies, Udahemuka Aimable arangiza ikiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) mu ishami rya Peace Studies and Conflict Transformation, mu gihe Claudine Uwineza nawe arangije iki kiciro cya gatatu( Masters) mu ishami rya Governance Studies.

Uhereye ibumoso ni Aimable, hagakurikiraho Jacques..

Aba bahoze mu buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, bose bari bahuriye muri College of Arts and Social Sciences (CASS). Promotion y’aba bayobozi yari yiganjemo abatari bake mu bahoze ari abayobozi b’uturere hirya no hino, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye barangizanije none.

Jacques Rutsinga n’umufasha we, yishimira intambwe nziza y’umugabo we.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →