Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe imifuka 17 ipakiwemo inzoga zitemewe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Ugushingo 2018, ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro mu kagari ka Ndatemwa yafatiye mu rugo rw’umuturage imifuka 17 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra warage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu masaha ya saa sita n’igice z’ijoro aribwo umuturage wo mu kagari ka Ndatemwa yahamagaye Polisi avuga ko afite amakuru ashaka kubaha.

Yagize ati” Uyu muturage yahamagaye Polisi ko hari umugabo witwa Ntawugashira Jean de Dieu umubikije inzoga iwe mu rugo zishobora kuba zitujuje ubuziranenge”.

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Polisi yahise ijyayo muri icyo gicuku isanga koko uyu muturage abitse izi nzoga imifuka 17 ya Zebra warage za Ntawugashira w’imyaka 41 y’amavuko utuye muri uyu murenge mu kagari k’ Agakomeye.

CIP Kanamugire yavuze ko uyu Ntawugashira asanzwe ari umucuruzi w’izi nzoga akura mu gihugu cy’abaturanyi, akagenda azikwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Ubusanzwe ngo azizana mu modoka akazibitsa mu baturage akajya agenda akurayo nkeya  azitwara kuri moto.

Yakomeje agira inama abaturage zo kwirinda izi nzoga kuko ziri ku isonga mu bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Ibyaha birimo amakimbirane yo mu muryango, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa no gufata ku ngufu usanga kenshi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge kuko uwabikoresheje adatinya kubyijandikamo kuko ubwenge buba bwayobye.’’

CIP Kanamugire yaboneyeho gusaba ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanateza umutekano muke.

Yagize ati “ Abantu bakwiye kurushaho kuganirizwa  ku ngaruka z’ibiyobyabwenge haba mu Nteko z’abaturage ndetse no muzindi nama, kurwanya ibiyobyabwenge bikaba ibyabose.’’

Asoza ashimira umuturage watanze amakuru, asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano batangira amakuru ku gihe.

Ingingo ya 24 mu mabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa igaragaza ko ikinyobwa kirengeje volte 45 z’ingano ya arukoro ikigize ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe imifuka 17 ipakiwemo inzoga zitemewe

  1. kibonge November 5, 2018 at 10:18 am

    turashimira polise y’urwanda mukazi keza yakoze yogutahura abakora ubucyuruzi bwinzoga zitemewe murwego rwoguhungabanya umutekano w’igihugu muguhana amakuru n’abaturage murwego rwokwicyungira umutekano

Comments are closed.