Ngoma: Amakuru yatanzwe n’abaturage yatumye hafatwa Litiro 500 z’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Sake, mu kagari ka Gafunguzo Tariki 05 Ugushyingo 2018, yakoze igikorwa cyo gufata no kumena inzoga z’inkorano zavugwaga muri uyu murenge.

Ni  ku makuru yatanzwe n’abaturage, uwitwa Mukakibibi Laurence w’imyaka 38, mu rugo rwe Polisi yahasanze litiro zigera kuri 500 z’inzoga z’inkorano yakoraga zizwi ku izina ry’Inkanika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo uyu muturage afatwe ari amakuru yatanzwe n’abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs) aho bagaragaje ko mu murenge wa Sake hari abantu bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano.

Yagize ati:”Abagize CPCs bamaze kutugezaho ayo makuru twihutiye gutegura igikorwa cyo gufata abo bantu bagikora izo nzoga z’inkorano, nibwo Polisi yageze mu rugo rwa Mukakibibi tugasanga koko afite ziriya nzoga.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage bagifite umuco mubi wo gukora no gucuruza inzoga zitemewe kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye kandi ko ku bufatanye n’abaturage ntawe uzakomeza gukora izo nzoga ngo ye gufatwa.

Yagize ati:” Uriya mugore yari afite amayeri yo kwenga inzoga zisanzwe n’izindi z’inkorano zizwi nk’inkanika, akazitarira rimwe akazana zicururiza rimwe ku buryo utapfa kumenya ibyo ari byo”.

Izi nzoga zikimara gufatwa zamenewe mu ruhame abaturage bahabwa ubutumwa bwo kwirinda kunywa bene ziriya nzoga kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakizikora bafatwe babihanirwe.

Yagize ati:”Ziriya nzoga ni mbi ku buzima ndetse no ku mutekano w’Igihugu, muzarebe abantu bahora banywa ziriya nzoga ukuntu bahora batakaza ibiro kubera uburwayi bazikuramo, byongeye ziriya nzoga ni isoko y’ibyaha nko gufata ku ngufu abagore n’abana, urugomo, amakimbirane mu miryango, n’ibindi.

Yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe, abasaba kudacika intege.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →