Kirehe: Abantu 2 bafashwe bakekwaho gutwara urumogi mu majerekani

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu babiri bari batwaye urumogi mu majerekani. Ibi byari amayeri bakoresheje kugira ngo abababona bagire ngo batwaye inzoga.

Abafashwe ni Mugishawimana Pacific w’imyaka 29 y’amavuko wafatiwe mu murenge wa Nyamugali akagari ka Nyamugali afite ijerekani ya litiro 20 irimo urumogi na Ndayisenga uzwi ku izina rya Hungu w’imyaka 20 y’amavuko wafatiwe mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Kigarama afite akajerekani ka litiro eshanu (5) kuzuyemo urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bagabo bombi bafatiwe ahantu hatandukanye ariko batwaye urumogi mu buryo bumwe.

Yagize ati “Bombi bari baturutse mu nzira ziva ku mugezi w’akagera, uyu witwa Ndayisenga yafashwe anyuze ahari hateraniye inteko y’abaturage bamubaza ikiri mu kajerekani avuga ko atakizi barebye basanga kuzuye urumogi, mu gihe undi witwa Mugishawimana yafashwe binyuze ku makuru Polisi yahawe n’umumotari ubwo yamubwiraga kumugeza kuri kaburimbo.”

CIP Kanamugire aburira abatunda bakanacuruza urumogi ko amayeri yose bazakoresha mu kurutwara batazabura gufatwa binyuze mu mikoranire myiza iranga Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego.

Ati “Bahinduye amayeri yo kurutwaramo kuko mbere barukenyereragaho ariko ubu basigaye bakoresha amayeri yo kurutwara mu majerekani bagira ngo tugire ngo ni inzoga cyangwa amata batwaye, gusa ni bashaka babireke kuko bazajya bafatwa bahanwe.”

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ivuga ko uru rumogi rufatwa ruturutse mu nzira ziva ku mugezi w’akagera rujyanwa mu nkambi y’impunzi ya Mahama kuko ngo iyo habaye igikorwa cyo gusaka muri iyo nkambi hafatwa ibintu bitandukanye bitemewe byiganjemo urumogi.

Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaRIB kugira ngo hakorwe iperereza kubyo bakekwaho.

Ingingo ya 263  mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →