Kamonyi: Ni dusubira kumuco ibibazo bizoroha- General James Kabarebe
General James Kabarebe umwe mu ntumwa z’intwararumuri za Unity Club waganirije Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, yagarutse ku burere bwabuze mu muryango, aho ngo umwana akura nk’igiti cya kimeza, nta w’umwitayeho, nta mahuriro y’abana ku mudugudu, nta mu byeyi ugihana umwana w’undi. Yasabye buri wese gusubira ku muco.
Mu kiganiro intumwa z’Intwararumuri za Unity Club zagiranye na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyamiyaga, hagaragajwe ibibazo bitandukanye mu muryango bishingiye ku burere buke busigaye bugaragara muri bamwe mu bana, aho batagitinya ababyeyi, batagihanwa ngo bumve n’ibindi bigaragaza uburere buke.
Umwe mu babyeyi yagize ati” Abana b’ubu ntawe ukibavuga, uri n’umubyeyi arakubahuka, nta jambo, arafata ibyo waruhiye akagurisha wagira ngo uravuze akagutuka n’ibindi.”
General James Kabarebe ubwo yavugaga ku bikwiye gukorwa kugira ngo abana bagire uburere bukwiye ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange ube urangwamo ituze no kumvikana, yasobanuye ko hakwiye ubufatanye bwa buri wese, abantu bagasubira ku isoko y’umuco nyarwanda ibintu bigakunda bikagenda neza.
Yagize ati “Cyera umuryango wari ukomeye cyane akaba ari nawo uba ishingiro ry’umuco nyarwanda, akaba ari nawo warindaga igihugu u Rwanda rukaba u Rwanda kubera umuco warwo kubera imiryango yari ikomeye. Ariko ibintu byiswe amajyambere iyo umuryango udakurikiranye ngo ukomeze umuco wawo birawuca, bigaca n’umuryango. Iyo umuryango wacitse haza ibibazo byinshi.”
Akomeza ati “ Umuco utangirira mu muryango, ibi byose tugenda tuvuga ngo abana ntibacyumva, ngo abagabo n’abagore bajya gusinda umwe agataha undi agasigarayo, ngo abantu baricana, byose ni uguta umuco. Ni dusubira ku muco ibibazo bizoroha.”
General James Kabarebe, akomeza avuga ko mu muryango nyarwanda umwana atabaga uwakanaka, ko yabaga ari uw’umuryango aho buri wese yashoboraga kumuhana no kumucyaha ariko ngo muri iki gihe ntawe ukivuga umwana wa kanaka, mu gihe amubonye akosa, ibi ngo biri mu byerekana ko umuryango wasenyutse.
Mu gusubiza umuryango agaciro, ukaba umuryango utanga uburere bwuzuye, umuryango urangwa n’umuco nyarwanda, General Kabarebe yavuze ko Unity Club Intwararumuri iyobowe na Madame Janette Kagame yavuze ko hakwiye ko abantu basubira mu muryango bakongera bakawusana, bakawubaka neza ugafata inshingano zawo. Yasabye kandi ko mu kubaka umuryango, gahunda zituma abagize umuryango bahura zikwiye guhabwa agaciro zirimo n’umugoroba w’ababyeyi aho buri wese asabwa kuwuha agaciro.
Munyaneza Theogene / intyoza.com