Kicukiro: Mu nzu y’umuturage hafatiwe udupfunyika dusaga ibihumbi 45 tw’urumogi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018, ku makuru ya tanzwe n’abaturage Polisi yafatiye udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 45,100, mu rugo rw’umuturage ruherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, mu kagari ka Nyanza.

Uru rumogi rwafatiwe mu rugo rw’uwitwa Ruhira Asheri munzu ikodeshwa n’umugore bivugwa ko ahimukiye vuba aturutse mu murenge wa Kimisagara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ifatwa ry’uru rumogi rikomoka ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.

Yagize ati” Twabonye amakuru avuga ko hari umugore ukodesha mu rugo rwa Ruhira akaba acuruza ibiyobyabwenge, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo ku bifata’’.

CIP Kayigi akomeza avuga ko mu kuhagera, Polisi n’inzego z’ibanze bafatanyije gusaka mu rugo rw’uyu mugore utari uhari muri icyo gihe bagasanga munzu harimo umufuka wuzuye uduphunyika tw’urumogi.

CIP Kayigi yaboneye ho gusaba abacumbikira abantu, ku menya imyirondoro y’abo bacumbikiye ndetse bakihutira kumenyesha ubuyobozi ko hari umuntu mushya winjiye mu mudugudu mu buryo bwo kubungabunga umutekano, kuko bashobora gucumbikira uwabagirira nabi cyangwa akabashyira mu kaga.

CIP Kayigi asoza ashimira abaturage uruhare bagize mu gukumira ibyaha binyuze mu makuru batanze uru rumogi rukabasha gufatwa.Yaboneyeho guhamagarira buri wese kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru yaho bigaragara kuko bikomeje kwangiza ubuzima bikanahungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize ati“Ibiyobyabwenge biri ku isonga y’ibitera ibyaha bihungabanya umutekano birimo, urugomo, ihohotera, ndetse n’amakimbirane mu muryango uruhare rwa buri wese rurakenewe hatangwa amakuru ku babicuruza ndetse n’ ahandi hose byagaragara.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura,utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo afashwe ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →