Kicukiro: Abakoresha umuhanda basabwe kwirinda ibisindisha mu gihe batwaye ibinyabiziga

Abakoresha umuhanda barimo abamotari, abanyonzi, abashoferi ndetse n’abanyamaguru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018, bahuriye kuri sitade ya Kicukiro mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, aho bahawe ubutumwa bubashishikariza kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ndetse no gutanga amakuru ku babikora.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, Umuyobozi mu kuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DGIP Juvenal Marizamunda ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne.

Abakoresha umuhanda bitabiriye iki gitaramo bakaba basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Intore Tuyisenge, Itorero Uruyenzi ndetse na Bruce Melody aho banyuzagamo bagatanga ubutumwa bukangurira abakoresha umuhanda ku gira uruhare mu gukumira impanuka birinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, yibukije abakoresha umuhanda kwirinda ibisindisha  igihe batwaye ibinyabiziga kuko byangiza ubwonko bikaba byateza impanuka.

Yagize ati”Gutwara ikinyabiziga bisaba kuba ushoboye gukoresha ingingo zose z’umubiri, ibisindisha bishobora ku guteza ibitotsi n’umunaniro ukananirwa ku gabanya umuvuduko igihe biri ngombwa bityo ugateza impanuka mu muhanda.’’

Dr Ndimubanzi asoza y’ibutsa ko gukumira impanuka bitareba Polisi gusa ahubwo ko ari uruhare rwa buri wese ukoresha umuhanda kuko afite inshingano zo kubahiriza amategeko y’umuhanda anirinda gutwara ikinyabiziga yasinze.

Umuyobozi mu kuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, yasabye abakoresha umuhanda kugira uruhare mu gukumira impanuka batanga amakuru y’abatwara ibinyabiziga basinze.

Yagize ati” Abashoferi, abamotari mu kwiye guhora muzirikana ko mu gomba kwirinda gutwara ibinyabiziga mwanyoye ibisindisha. Abagenzi bafite inshingano zo kwanga kujya mu modoka igihe babona uyitwaye yasinze kandi bakihutira gutanga amakuru Polisi igatabara.’’

DIGP Marizamunda asoza ashimira abakoresha umuhanda uko bitwaye mu cyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, asaba buri wese gukomeza kuzirwanya kuko zangiza umutungo  n’igihugu kigatakaza amaboko.

Icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda cyatangiye kuwa 18 Ugushyingo, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Afurika mu kuzirikana umunsi wahariwe umutekano wo mu muhanda.

Muri iki cyumwe kandi, Polisi y’u Rwanda yaragarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije gukumira impanuka, birimo gusobanurira abakoresha umuhanda ingaruka z’impanuka, gusura no gutanga ubufasha ku bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda, gusiga amarangi agaragaza ahagenewe abanyamaguru igihe bambuka umuhanda, ndetse n’ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabenge n’ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →