Kicukiro: Abakora irondo ry’umwuga 163 bakanguriwe kunoza imikorere

Abakora irondo ry’umwuga mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama basabwe kurushaho kunoza inshingano zabo kandi bakihutira gutanga amakuru ku bintu bishobora guhungabanya umutekano.

Ibi babisabwe mumpera z’iki cyumweru ubwo Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yahuguraga abanyerondo b’umwuga 163 ku byerekeye kunoza akazi kabo kugira ngo barusheho kubaka icyizere mu baturage,  kurushaho gukorana n’izindi nzego kugira ngo gukumira ibyaha bigerweho.

Chief Inspector of Police (CIP) Nyirandikubwimana Selaphine ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro yavuze ko kugira ngo umuntu agirirwe icyizere ari uko atunganya inshigano ze kandi ku gihe.

Aha yagize ati“Kugira ngo umuturage arusheho kubagirira icyizere kandi akabiyumvamo nuko mwanoza ibyo mukora mu buryo bw’umwuga.”

Aba banyerondo bibukijwe ko gukorana n’izindi nzego byakoroshya akazi kandi bikanafasha mu guhanahana amakuru kugira ngo ikibangamiye umuturage kibashe gukemurwa vuba binyuze mu bufatanye.

CIP Nyirandikubwimana yagize ati “Gukora neza ni ugukorana n’izindi nzego n’abaturage bakababwira icyo babakeneyeho ku buryo inshingano zanyu zo kwirindira umutekano muzuzuza neza kandi aho mubona bibagoye mukitabaza izindi nzego z’umutekano.”

Ikindi bibukijwe ko amakimbirane yo mu ngo ateza umutekano muke, basabwa kujya batanga amakuru igihe bumvise intonganya mu miryango y’abaturanyi cyangwa igihe bari ku irondo kugira ngo zikemurwe zitarateza ingaruka nyinshi.

Ati “Ikibazo cy’ihohoterwa cyugarije imiryango yacu, mukibere abavugizi mugitangeho amakuru kuko kititaweho cyadusenyera imiryango, abantu bakicana, bagafungwa, abana bakaba inzererezi n’ibindi byangiza isura y’abanyarwanda.”

Abanyerondo bahuguwe biyemeje kurushaho kunoza inshingano zabo, bakorana n’izindi nzego kandi batanga amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya umuteka n’iterambere ry’umuturage.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →