Nyarugenge: Umuturage yafatanwe  amadorari ya Amerika y’amiganano

Twahirwa Joseph w’imyaka 43 y’amavuko niwe wafatanwe inoti 7 z’amadorari y’amanyamerika y’amiganano, imwe ikaba yari ihwanye n’amadorari 50.

Twahirwa yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018, mu murenge wa Muhima agiye kuvunjisha ayo madorari ku bavunjayi I Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko Twahirwa akimara gufatanwa ayo madorari yavuze ko atari aye ko ahubwo yayasanze mu mudoka y’umuntu yari amaze gukora kuko ngo ubundi asanzwe ari umukanishi w’amamodoka.

Yagize ati: “Abavunjayi ba Nyabugogo nibo babonye  ko amadorari afite ari amiganano, bahise bahamagara Polisi iramufata. Avuga ko amadorari  atari aye ko ahubwo  nawe yayakuye mu modoka y’umuntu yari amaze gukora i Nyabugogo.”

CIP Kayigi akomeza avuga ko n’ubwo Twahirwa yavuze ko amadorari atari aye, nta n’ubwo ashobora kugaragaza nyir’imodoka yitwaza ko yayakuyemo.

Ati: “Nta kigaragaza ko ariya madorari yayakuye muri iriya modoka nk’uko abivuga, gusa turashimira bariya bavunjayi kuba bihutiye gutanga amakuru  agafatwa.”

Yasabye abantu bose cyane cyane abakora umurimo wo kuvunja amafaranga kujya babanza bakitondera amafaranga bahabwa kuko muri  iyi minsi hagaragara abantu bafite amafaranga y’amiganano.

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko amafaranga y’amiganano ari kimwe mu bitesha agaciro ifaranga ry’umwimerere, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru.

Twahirwa Joseph afashwe nyuma y’undi witwa  Nzabonimana Jean Claude nawe wafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza,  nawe yafatiwe  i Nyabugogo agiye kuvunjisha amadorali y’Amanyamerika y’amiganano agera ku 1.100$.

Twahirwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi(7).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →