Apôtre Mukabadege yabajijwe n’urukiko icyamuteye kugoboka mu rubanza rwa Ndahimana na Mukamana

Gusezerana ivangamutungo risesuye kwa Apôtre Liliane Mukabadege na Ndahimana Jean Bosco, yabaye imwe mu mpamvu yabwiwe urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018 ko yamuteye kugobokesha mu rubanza uyu Ndahimana yarezemo uwitwa Mukamana Annonciata bivugwa ko yabaye umugore we utari uw’isezerano imyaka 24.

Ndahimana Jean Bosco uzwi ku mazina ya Rushogoro aho yatuye mu Nkoto ho mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera yareze Mukamana Annonciata bivugwa ko yabaye umugore we imyaka 24 ku mwirukana mu mitungo ye itandukanye irimo amazu, ubutaka, amashyamba n’ibindi.

Ibi Mukamana avuga ko atariko biri, ko ahubwo ariwe warenganijwe kuko ngo Mukabadege Liliane ashaka kwigarurira imitungo yose yashakanye na Ndahimana nyuma y’aho basezeraniye kubana.

Ubwo Perezida w’iburanisha yabazaga Apôtre Liliane Mukabadege impamvu yagobotse muri uru rubanza, yavuze ko yasanze hari imitungo umugabo we yahaye Mukamana mu buryo atemera. Avuga ko yagobotse abitewe n’inyungu z’umuryango we, ko kandi ibyo umugabo yakoze atigeze abimenya, ko niyo abimenya atari kubyemera.

Yagize ati” Nasezeranye n’umugabo wanjye Ndahimana tariki 11 Ugushyingo 2017, Nyuma numva ngo tariki 20 Werurwe 2018 hari imitungo yanjye nawe yahaye uwitwa Mukamana Annonciata. Sina mpari, sinabimenyeshejwe kandi niyo mbimenya sinari kubyemera kuko twasezeranye ivangamutungo risesuye. Izo nyandiko yamuhereyeho imitungo sinzemera kandi n’urukiko ntabwo rukwiye kubiha agaciro kuko uwo mutungo wa Ndahimana turawusangiye.”

Apôtre Mukabadege avuga ko Mukamana nta burenganzira afite ku mitungo ye na Ndahimana. Ntabwo yemera ko Mukamana yabaye umugore wa Ndahimana, avuga ko wenda Ndahimana yamuhemba nk’uwamusigariye ku rugo ubwo yafungwaga imyaka 13 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside kuva mu 1995.

Apôtre Mukabadege Liliane hamwe n’abamwunganira mu mategeko, bikomye inzego z’umutekano zirimo Polisi n’ingabo bavuga ko zagize uruhare mu guhungabanya Ndahimana no kumwirukana mubye ngo kuko Mukamana Annonciata bamurengeraga nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Iri jambo “uwacitse ku icumu” ryavuzwe n’abunganira Mukabadege ryateye impagara mu rukiko abo ku ruhande rwa Mukamana Annonciata basaba urukiko ko ritakongera kuvugwa kuko ngo uretse no guhungabanya umukiriya wabo ari n’ijambo ritagikoreshwa kuko bavuga Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mukamana Annonciata, ubwo yahabwaga ijambo hamwe n’abamwunganira yavuze ko uyu Ndahimana babanye nk’umugabo n’umugore, ko ndetse hari imitungo bashakanye banditseho bombi. Ko hari n’mitungo y’iwabo yandikishije kuri Ndahimana ariko nayo akaba ayiyitirira.

Avuga ko ubwo Ndahimana yafungwaga yakoraga ndetse yagurishije inzu yari afite i Runda kuri Miliyoni zigera muri 6 agakora ibikorwa bitandukanye Ndahimana yaje asanga ndetse bagakomerezaho ubwo yafungurwaga muri 2007.

Mukamana hamwe n’abamwunganira mu mategeko, babwiye urukiko ko Apôtre Mukabadege adakwiye kugira uburenganzira ku mitungo ataruhiye.

Muri uru rubanza, itangazamakuru ryongeye kwikomwa na Apôtre Mukabadege na Ndahimana ariko urukiko rugaragaza ko abanyamakuru basabye uburenganzira urukiko kandi bakabuhabwa. Ubwo urubanza rwasozwaga, Mukabadege yari afite abamurebera aho abanyamakuru bahagaze maze atumaho imodoka iva muri Parikingi ijya ku mufata ku wundi muryango kuko atashakaga kwiyereka itangazamakuru.

Urubanza rwa Ndahimana Jean Bosco na Mukamana ndetse na Liliane wagobokesheje, rwajemo ibibazo bishingiye ku mazina aho mu byangombwa bimwe usanga Ndahimana Jean Bosco ahandi Jean Damascene ariko biza kugaragara ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Runda yanditse agaragaza ko aya mazina n’ubwo yayahinduranije ariko yose ari ay’umuntu umwe.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nyuma yo kumva impande zose, rwatangaje ko isomwa ry’uru rubanza rizaba tariki 16 Mutarama 2019 ku i saa munani n’iminota 30.

Ifoto ya Mukabadege yakuwe kuri internet

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →