Kamonyi: Minisitiri Shyaka yijeje uruganda rukora amakara mu bisigazwa by’umuceri isoko

Uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri rukanakora amakara aturutse mu bisigazwa by’umuceri, rwizejwe ubuvugizi mu kubona isoko ry’aya makara ( Briquette). Ni nyuma y’urugendo Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka yagiriye muri uru ruganda tariki 18 Ukuboza 2018.

Prof Shyaka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo yasuraga uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri ruherereye mu Murenge wa Mugina, aho runatunganya amakara ( Briquette) ava mu bisigazwa by’umuceri, yasobanuriwe byinshi kuri aya makara n’uburyo yafasha mu kubungabunga amashyamba, maze avuga ko iki ari igisubizo ndetse ibi bikwiye gukorerwa ubuvugizi n’abandi bakabyigiraho.

Minisitiri Shyaka, avuga ko hejuru ya 80% y’abanyarwanda bakoresha amakara n’inkwi kandi u Rwanda nta mashyamba rufite. Mu rwego rwa gahunda y’imyaka irindwi ngo bifuza kugabanya nka 70%, bityo igisubizo kikaba kiri muri aya makara ( Briquette).

Kubijyanye n’ibyo nk’ubuyobozi bafasha uru ruganda, yagize ati” Hari byinshi tugomba gukora, nk’Igihugu, nk’inzego za Leta, nk’inzego za hano.  Ngira ngo Akarere ka kamonyi by’umwihariko kafashe iyi gahunda mu maboko yako kugira ngo kabatere inkunga bishoboka.

Amakara( Briquette) uruganda rwa Mukunguri rukora.

Icyambere cyoroshye ni nko kuvuga ngo ibigo byose by’amashuri byo muri Kamonyi kuki mukoresha amakara mwakoresheje ibi bicanwa?. Icyo tuzakomeza gushyiramo imbaraga ni ugushyigikira abantu baba batangiye ibintu nk’ibi kugira ngo bidasubira inyuma.

Minisitiri Shyaka yagize ati “ Aha hantu inzego zose zishinzwe kurinda ibidukikije, izishinzwe guteza imbere ubuzima hashingiwe ku gukoresha nk’ibicanwa bifite ubuziranenge, aha hari ibisubizo.”  Avuga ko uru ruganda ari kimwe mu bisubizo byo kubungabunga amashyamba yatemwaga hashakwa inkwi n’amakara.

Akomeza ati” Aha ngaha, ibishingwe by’ubuceri bashobora kubikoramo ibicanishwa byahaza Kigali. Ni ukubwira abanyakigali nabo amakara tukayashyira iruhande, ahubwo tukigira kuri uru ruganda. Uretse n’abanyakigali, ari amashuri, ari amavuriro, ari ibigo bya gisirikare n’abandi turibwira ko…, mbahaye nk’urugero no mu rwego rw’amafaranga, igiciro cy’ibi bicanishwa bivuye ku bishishwa by’umuceri gihendutse inshuro 2,5 kurusha igiciro cy’amakara. Ikiguzi cy’amakara kigera hafi Miliyoni 2, hano kiba gihagaze mu bihumbi magana atandatu, magana arindwi. Kubikoresha harimo inyungu.”

Uzziel Niyongira ateruye Briquette yanyuze mu cyuma kiyitunganya.

Uzziel Niyongira, umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri avuga ko batangiye umushinga wo gukora ibicanwa bivuye mu bisigazwa by’umuceri( Briquette) bagamije korohereza abanyarwanda kubona ibicabwa mu buryo bworoshye kandi buhendutse.

Akomeza avuga ko uruganda nta kibazo cyo kuba babura ibicanwa bihagije mu gihe isoko ryaba ryagutse ngo kuko ubu babikora mu bishishwa by’umuceri gusa kandi ngo n’ibishishwa by’imyumbati, ibishyimbo, ibigori, byose byakurwamo ibicanwa.

Ikigereranyo mu guhenda no guhenduka kuri ibi bicanwa ugereranije n’amakara n’inkwi ni uko iyo ufashe Toni 12 z’ibi bicanwa ( Briquette) zingana n’amasiteri y’inkwi ijana. Bivuze ngo mu gihe isiteri ijana z’inkwi zigura hafi Miliyoni 2, kuri ibi bicanwa Toni 12 zibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda atarenga ibihumbi 720.

Imashini itunganya Briquette.

Uzziel, Umuyobozi w’uruganda rwa Mukunguri rutunganya umuceri n’ibicanwa (Briquette) biva mu bishishwa byawo, avuga ko ubufatanye bw’inzego zose aribwo buzatuma abantu bitabira ikoreshwa ry’aya makara bityo amashyamba yatemwaga hirya no hino hashakishwa amakara n’inkwi akabungwabungwa.

Ibishishwa cg ibishogoshogo by’umuceri bikorwamo Briquette.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →