• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ruhango: Abajyanama b’ubuzima bagabanyije umubare w’abacikirizaga gahunda zo kuboneza urubyaro

Umwanditsi
December 27, 2018

Kuba imwe mu miti yo kuboneza urubyaro isigaye itangwa n’abajyanama b’ubuzima igatangirwa mu mudugudu, byatumye umubare w’abicaga gahunda bahawe yo gufata indi miti ugabanuka.

Nyirishema Frodouald, umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Ruhango, atangaza ko kuva aho abajyanama b’ubuzima batangiye gutanga imiti yo kuboneza urubyaro mu mwaka wa 2015, umubare w’abacikiriza iyi gahunda bayitangiye wagabanutseho 70%.

Nyirishema avuga ko mu mwaka wa 2014 mu bagore  babyaraga, ababonezaga urubyaro bari 51% mu gihe imibare bagezeho muri 2018 bari kuri 56%.  Yasobanuye ko nyuma yo gusuzumwa no guhabwa ifishi n’ikigo nderabuzima, ababoneza  urubyaro bakoresheje ibinini, inshinge n’agakingirizo, babifatira ku mujyanama w’ubuzima ubifite mu nshingano ku rwego rw’umudugudu.

Gutangira iyi miti ku rwego rw’umudugudu byakiriwe neza n’abaturage, kuko kujya gufata imiti ku kigo nderabuzima byabagoraga.

Nyiraneza Violette wo mu kagari ka Gisari, mu murenge wa Kinazi, akarere ka Ruhango, avuga ko abagore bagira imirimo myinshi, hakaba hari igihe bibagirwaga kujya ku kigo nderabuzima gufata indi miti.

Aragira, ati  “Baraturuhuye cyane; urugendo ruva i Gisari ruza hano ku kigo nderabuzima nurwo nkora njya ku mujyanama duturanye ntabwo ari kimwe. Hari ubwo igihe cyo gufata indi miti cyageraga warwaye cyangwa wagize gahunda nyinshi ugahitamo kubireka. Ariko ubu niyo haba ku mugoroba unyarukirayo akagukorera ugahita ugaruka.

Mu mwaka wa 2015 nibwo abajyanama b’ubuzima batangiye gutanga imiti yo kuboneza urubyaro. Harerimana Marie Claire, umukozi ushinzwe kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima cya Kinazi, avuga ko mbere ku kigo nderabuzima bahuraga n’imbogamizi yo kwakira abantu benshi bakeneye kuboneza urubyaro kandi bakirwa n’umuntu umwe.

Ati  “Hari igihe ku munsi twakiraga nk’abantu 100. Ikindi  twagiraga abantu benshi bacikirizaga gahunda kubera guturuka kure. Ariko aho twifashishirije abajyanama b’ubuzima byaradufashije cyane kuko abantu benshi bakoresha ibinini, urushinge n’udukingirizo, bajya kubifata ku bajyanama.

Abajyanama bahuguwe ku buryo bwo kuboneza urubyaro n’uko imiti itangwa. Gutanga inshinge cyangwa ibinini bikorerwa umugore wabanje kwakirwa n’umukozi ubishinzwe ku kigo nderabuzima, yamara kumupima no kumuha ifishi, agakomereza mu mudugudu ku mujyana w’ubuzima.

Miheto Amiel, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Kagazi, akagari ka Rubona, mu murenge wa Kinazi, ahamya ko abaturage bamaze kumenyera kubona serivise yo kuboneza urubyaro hafi ya bo. Kuri ubu yakira abagore 56 mu gihe umudugudu utuwe n’abagore 307 bari mu kigero gishobora gusama (hagati yimyaka 15 na 49).

Nubwo kuboneza urubyaro bikorerwa ku rwego rw’umudugudu, uburyo bwo gufunga burundu, gushyirishamo agapira ko ku kaboko cyangwa ko mu mura bikorerwa ku bitaro no mu bigo nderabuzima. Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS 2015) bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bwagaragaje ko kuboneza urubyaro biri kuri 53%, ababikenera ntibabibone bakaba ari 19%.

Marie Josee Uwiringira

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga