Nyaruguru: 18 bafatanwe imifuka y’amakara batemye mu mashyamba ya Leta
Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngera na Ngoma yakoze umukwabo wo gufata abantu bakekwaho gutema amashyamba ya leta bakayatwikamo amakara, abakekwa 18 bafashwe.
Muri iki gikorwa cyateguwe na Polisi irikumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze hafashwe abantu 18 bakekwaho kwangiza ishyamba rya Leta aho baritema bakaritwikamo amakara. Abafashwe, bafatanywe imifuka 21 y’amakara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi yavuze ko uyu mukwabo wakozwe nyuma yo kubona ko amashyamba ya leta aherereye muri iriya mirenge agenda atemwa n’abantu batabifitiye uruhushya.
Yagize ati”Iyo ugeze mu mashyamba ya leta ubona ko bayatemamo ibiti kenshi, tukanabona abantu bagurisha amakara batabifitiye ibyangombwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata.”
CIP Karekezi avuga ko abafashwe bemera ko bamwe amakara bayatwika mu mashyamba yabo mu buryo butemewe, abandi bavuga ko batema amashyamba ya leta bakajya kuyatwikira mu ngo zabo.
Yaboneyeho kwibutsa abantu ko nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba ngo aritwike kabone niyo ryaba ari irye yitereye, atabifitiye uruhushya rutangwa n’inzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi. Hari abashinzwe gusuzuma ko ishyamba ryeze kuburyo ryatemwa, baguha ibyangombwa ukaritema, iyo bidakozwe gutyo uba wangije ibidukikije.”
CIP Karekezi yagaragarije abaturage akamaro k’amashyamba mu buzima bwa muntu, harimo nko kurwanya ubutayu agakurura imvura, asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu kurinda ibidukikije batangira amakuru ku gihe.
intyoza.com