Urukiko rwatesheje agaciro ukugobokesha mu rubanza kwa Apotre Liliane Mukabadege

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, ubwo yasomaga urubanza Ndahimana Jean Bosco aregamo Mukamana Annonciata ariko muri uru rubanza Apotre Mukabadege Liliane akaba yaragobokesheje, nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe n’impande zombi, urukiko rwatangaje ko nta gaciro rwahaye ikirego cyo kugobokesha  kwa Mukabadege.

Urubanza rwa Ndahimana Jean Bosco rushingiye ku mitungo yimukanwa n’itimukanwa, aho Ndahimana Jean Bosco yaregeye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko Annonciata Mukamana hari imitungo ye yamusigiye ubwo yafungwaga imyaka 13 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, aho afunguriwe ntayimuhe.

Mu rukiko, Ndahimana n’abamwunganira bavugaga ko atigeze abana na Mukamana Annonciata, ko ahubwo yabanye n’umuvandimwe we. Urukiko rwagaragaje ko babanye ndetse na nyuma yo gufungurwa muri 2007 bagakomeza kubana kugeza 2017 ubwo batangiraga kugirana ibibazo bitewe ahanini ngo n’uko yashakaga kurongora undi mugore ariwe Liliane Mukabadege baje no gusezerana byemewe n’amategeko tariki 11 Ugushyingo 2017.

Apotre Liliane Mukabadege yaje kwinjira muri uru rubanza agobokesheje. Agaragariza urukiko ko nta burenganzira na mba Mukamana Annonciata afite ku mitungo y’umugabowe basezeranye ivangamutungo risesuye.

Asoma imyanzuro y’urukiko kuri iri gobokesha, umucamanza yatangaje ko nyuma yo gusuzuma impande zose rwasanze ikirego cyo kugobokesha imitungo kwa Liliane Mukabadege nta shingiro gifite ngo kuko mu gusezerana na Ndahimana hatabanje kubaho ukugabana imitungo yashakanye na Mukamana, ko bityo rero imitungo izitwa iye ubwo hazaba hamaze kugabanwa iyo bahuriyeho nk’ababanye nta sezerano.

Mu gusoma uru rubanza rushingiye ku mitungo yimukanwa n’itimukanwa, umucamanza yatangaje ko imitungo yabaruwe kuri Ndahimana na Mukamana ariyo bazagabana, naho indi yagaragajwe na Mukamana ariko ikaba itamwanditseho ari iya Ndahimana Jean Bosco.

Soma inkuru zifitanye isano n’iyi hano:http://www.intyoza.com/apotre-mukabadege-yabajijwe-nurukiko-icyamuteye-kugoboka-mu-rubanza-rwa-ndahimana-na-mukamana/

http://www.intyoza.com/apotre-mukabadege-numugabo-we-bikomye-itangazamakuru-mu-rukiko/

http://www.intyoza.com/apotre-mukabadege-numugabo-we-banze-kwishyura-ababunganira-mu-mategeko-bikura-mu-rubanza/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →