Apotre Mukabadege n’umugabo we bikomye itangazamakuru mu Rukiko

Mu rubanza Ndahimana Jean Bosco( umugabo wa Mukabadege) aburanamo iby’imitungo na Mukamana Annonciata ariko Apotre Mukabadege akaba yararwinjiyemo agobokesha, bikomye itangazamakuru. Basabye umucamanza waburanishaga gusohora itangazamakuru muri uru rubanza rwaberaga mu ruhame mu Rukiko Rwisumbuye-TGI Muhanga.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa mbere Ukwakira 2018 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho Apotre Mukabadege Liliane n’umugabo we Ndahimana Jean Bosco bareze Mukamana Annonciata uvuga ko yabanye n’uyu mugabo imyaka isaga 23 mbere y’uko ashakana na Mukabadege, itangazamakuru ryikomwe ndetse hafi iminota igera mu icumi ishira bagisaba ko risohorwa mu rubanza rwaberaga mu ruhame.

Umucamanza agitangira iburanisha, abunganira mu mategeko  Ndahimana Jean Bosco ndetse na Apotre Mukabadege, babisabwe n’abo bunganira bazamuye ikibazo gisaba ko itangazamakuru ryasohorwa mu rubanza rwaberaga mu ruhame ngo kuko ribangamiye abakiriya babo kandi bakaba batazi uburyo ryaje muri uru rubanza.

Mu gusaba ko itangazamakuru ryasohorwa mu rubanza, abunganizi ba Mukabadege na Ndahimana bashingiye ku ngingo ya 70 na 71 yo mu ITEGEKO No 22/2018 RYO KU WA 29/04/2018 RYEREKEYE IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, IZ’UBUCURUZI, IZ’UMURIMO N’IZ’UBUTEGETSI, aho zivuga ku mpamvu zituma urubanza rushobora kubera mu ruhame cyangwa mu muhezo, indi ikanavuga ku kwemererwa gufata amajwi n’amashusho mu rubanza.

Nyuma y’impaka ndende, uyoboye iburanisha yabwiye abifuzaga ko itangazamakuru risohorwa ko nta mpamvu abona kuko urubanza rurimo kubera mu ruhame, ikindi kandi itangazamakuru rikaba ryabisabye Perezida w’Urukiko ndetse n’uburanisha akaba yabimenyeshejwe mbere ko urubanza rutangira. Yabasabye ko niba hari ikibazo barifiteho bagana urukiko bagatanga ikirego.

Apotre Mukabadege na Ndahimana kimwe n’ababunganira mu mategeko ntabwo banyuzwe n’umwanzuro w’umucamanza ku cyifuzo cyabo, bavuze ko kigiye hamwe nibyo bazajuririra, dore ko banajuririye ihuzwa ry’imanza zahujwe zirimo urwa Ndahimana na Mukamana kimwe n’urwo Mukabadege yagobokesheje.

Uwunganira  Mukamana Annonciata, yabwiye urukiko ko ibirimo gukorwa na bagenzi be kimwe n’abo bunganira basaba kudahuzwa kw’imanza ko ari imikino barimo igamije gutinza urubanza. Yabwiye kandi Urukiko ko imwe mu mpamvu bashaka gutinza urubanza ari uko imitungo iburanwa iri mu maboko ya Ndahimana, ko ariwe wungukira mu gutinda k’urubanza. Yavuze kandi ko nta mpamvu n’imwe abona bashingiraho bikoma itangazamakuru kuko ntawe ryabangamiye, ko ndetse ntaho itegeko ririkumira muri uru rubanza.

Mu gihe Apotre Mukabadege, Ndahimana n’ababunganira mu mategeko bavugaga ko batazi uko imanza zahujwe, babwiwe ko bigiza nkana ngo kuko icyemezo cyafashwe mu nama ntegurarubanza kandi izi mpande zombi zikaba zari zihari.

Kwifuza ko itangazamakuru risohorwa mu Rukiko, yaba Mukabadege n’umugabo we Ndahimana kimwe n’ababunganira, nubwo bisunze ingingo twavuze haruguru nabwo mu buryo batabashije gusobanurira urukiko, birengagije ibiri mu gika cya mbere cy’ingingo ya 71 y’iri tegeko twavuze aho hagira hati ” Uretse ababiherewe uburenganzira bwihariye na Perezida w’Urukiko,…”. Aha bakomezaga gutsimbarara ku gusohorwa kw’itangazamakuru batitaye ku kuba basobanuriwe neza ko Perezida w’Urukiko yabitangiye uburenganzira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →