Minisiteri y’Ubuzima yafungiye inzira uwo ariwe wese wamamaza ibikorwa by’ubuvuzi

Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa 17 Mutarama 2019 yashyize hanze itangazo rikubiyemo amabwiriza yashyizweho umukono na Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’ubuzima, rihagarika inzira zose zakoreshwaga mu kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi.

Nta gitangazamakuru icyo aricyo cyose gikorera ku butaka bw’u Rwanda harimo n’imbuga nkoranyambaga( Social Media) cyemerewe kwakira iyamamaza bikorwa by’ubuvuzi mu buryo bwose.

Minisiteri y’ubuzima, itangaza ko aya mabwiriza aje nyuma y’aho iboneye ko kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, n’ibiganiro bitemewe bimaze gufata indi ntera mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga( Social media).

Aya mabwiriza, agamije ahanini kubuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo aribwo bwose, kimwe no gutanga ibiganiro by’ubuvuzi utari urwego rwabyemerewe na Leta.

Minisitiri w’Ubuzima, atangaza ko aya mabwiriza areba abantu bose bakora ibikorwa by’ubuvuzi, abagurisha imiti ndetse n’itangazamakuru, bose bakorera mu Rwanda. Avuga ko umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti, n’ibikorwa by’ubuvuzi, mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda akoresheje indangururamajwi, n’imbuga nkoranyambaga.

Ni amabwiriza kandi abuza itangazamakuru rikora mu buryo ubwo aribwo bwose gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi, keretse mu gihe ushaka Serivise agaragaje icyangombwa cya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano kibimwemerera.

Benshi muri aba bavuzi bafungiwe amayira mu kwamamaza, biganjemo abavugaga ko ari abavuzi gakondo, bakoresha imiti bavuga ko ikomoka ku bimera n’ibindi binyabuzima. Hari n’abavugaga ko bavurisha imiti ifatika n’idafatika ( imbaraga zitabonwa), bakavura indwara zikira n’izananiranye. Aba bose bafungiwe imiryango yo kwamamaza ibikorwa byabo mu nzira zose ku butaka bw’u Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima, itangaza ko ifatanije n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) bafite ububasha bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →