Kamonyi: Yageranye inzoka mu isoko bamwe barahurura abandi biruka kibunompamaguru

Inzoka ni inyamaswa ikunze gutera abatari bake ubwoba, ariko kandi hari n’abatazitinya ndetse bakabana nazo. Kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2018 umugabo yatunguye benshi mu isoko rya mugina afite inzoka mu ijosi, mu gihe bamwe bahururaga abandi amaguru bayabangiye ingata.

Isoko rya Mugina rizwi n’abatari bake mu karere ka Kamonyi, riherereye mu Murenge wa Mugina ahazwi nko mu Mayaga. Ubwo abatari bake bari baremye isoko, batunguwe no kubona umugabo afite inzoka imwizingurijeho mu ijosikandi nta bwoba na mba afite. Mu mufuka yari afite bamwe bavugaga ko harimo indi abandi bavuga ko ari uruhago rwayo.

Ababonye uyu mugabo n’iyi nzoka, bamwe bakuyemo akabo karenge amaguru bayabangira ingata, abandi baza gushungera ariko abenshi barebera kure.

Bamwe mu baturage babonye ibi, batangaza ko ari ibikomoka ku myuka mibi, abandi bakavuga ko bishoboka ko ari umuntu uyoroye ariko nawe badashira amakenga kuko batamenyereye ubworozi bw’izi nyamaswa bugeza n’aho nyirayo ayigendana mu ruhame.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →