Kamonyi/Nyarubaka: Umugabo yatemaguye uwo yasanze amusambanyiriza umugore

Umugabo ukora akazi ko gucunga umutekano w’ijoro ku isoko rya musambira ariko akaba atuye mu Mudugudu wa kavumu, Akagari ka Ruyanza, Umurenge wa Nyarubaka, yatemaguye n’umupanga uwo ashinja kumusambanyiriza umugore mu ijoro ryo kuwa 9 Gashyantare 2019 ahagaha ku I saa sita zishyira I saa saba.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarubaka bwahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko uyu mugabo watemwe mu mutwe hakoreshejwe umupanga yasanzwe mu rugo rw’uwamutemye amusambanyiriza umugore mu masaha y’ijoro kuko ngo bari bazi ko yagiye mu kazi (bose twirinze gutagaza amazina yabo).

Intandaro ya byose ngo ni uko uyu mugore n’uwo bamufatanye bahuriye I Musambira basanzwe baziranye hanyuma bajya gusangira inzoga, bwije kubera ko umugore yari aziko umugabo aba ari mu kazi atahana n’uyu mugabo bari basangiye ( ubusanzwe uyu mugabo aba I Muhanga).

Mu kujya muri gahunda zabo nk’abantu bakuru bihaga akabyizi, batunguwe n’uko nyiri urugo abaguye gitumo niko gufata umupanga ahangana n’umugabo asanze mu rugo iwe, aramutemagura undi arwana no gukiza amagara ye ahunga.

Uyu mugabo watemwe ubwo yahungaga ngo yageze mu Murenge wa Musambira ahitwa mucya kabiri muri iryo joro ahura n’irondo riramufata rimubaza icyo yabaye kuko ryabonaga avirirana amaraso, aribeshya ko avuye ahitwa Nyagishubi agahurira n’abagizi ba nabi ku kayumbu baramutemagura.

Kuko yageze aho irondo riri afite intege nke, ryaramutsindagije rimugeza kwa Muganga I Musambira muri iryo joro, yitabwaho ariko baza kubona ko bibarenze bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma nk’uko ubuyobozi bwabitangarije intyoza.com

Bucyeye( kuwa gatandatu), ubuyobozi bw’Akagari ka Ruyanza hari umuturage wabuhuruje abubwira ko anyuze ahantu mu rugo akahasanga amaraso, ko kandi nyiri urugo yarimo yigamba ibyo yaraye akoze maze ubuyobozi niko guhita butabara. Bugeze muri uru rugo, uyu mugabo yabanje kwanga kuvugisha ukuri ndetse n’umugore wari ugihari yanga kwivamo ahubwo akavuga ko uwatemwe yari umujura, nibwo hitabajwe inzego z’umutekano zihageze ukuri kose bagushyira hasi.

Etienne Mugambira, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko uwatemwe akiri kwa muganga mu gihe uyu mugabo ndetse n’umugore we bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya musambira aho bashyikirijwe urwego ubugenzacyaha(RIB).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi/Nyarubaka: Umugabo yatemaguye uwo yasanze amusambanyiriza umugore

  1. Matengo February 11, 2019 at 1:02 pm

    Mbega inkuru yanyu!! Ubu se koko mutangaza inkuru imeze itya mugamije iki koko? hahhhhh

Comments are closed.