Nyaruguru: Guverineri CG Gasana yashyikirije abunzi amagare bahawe na Perezida Kagame

Abunzi bo mu Murenge wa Nyabimata kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare 2019 bashyikirijwe amagare 31 bemerewe na Perezida wa Repubulika paul Kagame. Ni amagare bashyikirijwe na CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo.  

Amagare aba bunzi bashyikirijwe ni impano ya Perezida Kagame, akaba ari ayo kugira ngo ajye abafasha mu kazi kabo, begera abaturage ariko cyane cyane aho ikiburanwa kiri. Guverineri Gasana yababwiye ko imvugo ya Perezida Kagame ariyo ngiro, ko isezerano yabahaye arisohoje.

Mu butumwa Guverineri Gasana yahaye aba bunzi, yabanje kubashimira akazi bakora mu gutanga ubutabera bwunga. Yabasabye kurushaho kwegera abaturage no gutanga umusanzu wabo mu bushobozi n’imbaraga bafite mu gukemura amakimbirane mu mucyo.

Uretse aya magare yashyikirijwe abunzi ba Nyabimata, mu bubiko bw’Akarere ka Nyaruguru hasigayeyo amagare asaga 400 agomba gushyikirizwa abunzi bo muyindi mirenge isigaye uko ari 13 igize aka karere.

Mayor arimo areba igare rigiye gutangwa ko nta kibazo.

Abunzi bahawe aya magare bashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku kuba asohoje isezerano. Bahamya ko aya magare azaborohereza cyane akazi bagera ahababeraga kure kandi ngo badakererwa ku bw’urugendo.

CG Emmanuel K. Gasana, guverineri w’Intara y’Amajyepfo yanatangije kandi ku mugaragaro gahunda yiswe “ Indorerwamo y’Urugo”. Iyi akaba ari agatabo gakubiyemo ibikorwa bifasha abaturage guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Guverineri Gasana yitabiriye kandi ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere ryabereye mu Murenge wa Kibeho, asaba ko iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rikomeza kuba umusemburo wo kwimakaza indangagaciro z’Ubworoherane, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →