Kamonyi: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye Gitifu ati yiyahuye naho abaturage bati yishwe

Evaliste Habamenshi wari ucumbitse mu Mudugudu wa kabatsi, Akagari ka kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge yasanzwe mu mugozi yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2019. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yemeza ko yiyahuye mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko nyakwigendera yishwe.

Habamenshi Evaliste, yasanzwe mu mugozi w’inzitiramibu mu nzu yari acumbitsemo iri iruhande rw’umuhanda hafi n’isantere y’ubucuruzi izwi nko mu Gashyushya. Urupfu rwe ntabwo ruvugwaho rumwe na Gitifu w’Akagari n’abaturage.

Bizimana Emmanuel, wari uturanye n’inzu nyakwigendera yabagamo akaba yanakoraga akazi ko kubumba amatafari iruhande rwayo aho ari no mu bambere bageze ku murambo wa Nyakwigendera, avuga ko bigoye kuvuga ko uyu Habamenshi yiyahuye kuruta kuvuga ko yishwe.

Ati “ Mu gitondo tuje kubumba amatafari ni ibyo bibazo twahuye nabyo dusanga umuntu yapfuye amanitse mu mugozi w’inzitiramibu. Urebye ahantu yari ari ntabwo wavuga ko yaba yiyahuye, yari mu mugozi, yambaye ingofero ye, inkweto za bodaboda akizambaye, amaguru akora hasi. Twaketse ko yishwe ahubwo ibi bikaba ukuyobya uburari.”

Jean d’Amour Munyengabe, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu wa Kabatsi, ntabwo yemera ko nyakwigendera yiyahuye. Avuga ko hari byinshi bituma we n’abandi baturage bahamya ko yishwe naho ibindi ngo bikaba byarakozwe mu buryo bwo kujijisha.

Ati” Urebye nta kuntu umuntu yakwiyahura yambaye ingofero ngo ntivemo, urufuzi, mbese urebye baramwishe ahubwo bo bashaka kujijisha bazimanganya ibimenyetso. Ikindi, banditse n’urupapuro basiga ku meza ariko ikigaragara ntabwo yaba ariwe warwanditse agiye kwiyahura.”

Munyangabe, akomeza avuga ko muri uru rupapuro harimo amwe mu magambo avuga ko azize ushinzwe umutekano, umwanditsi, uwitwa Kazubwenge w’umutwarasibo mu mudugudu ndetse na Mudugudu. Ati” Nkimara kurubona nahise mvuga nti uyu mugore arabeshya niwe wamwishe. Kuko ntabwo yari gushyiraho Mudugudu kandi yaraye aje aribwo yari afunguwe kuko yari amaze iminsi afungiye gukubita umuntu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigembe we ubwo yavuganaga n’intyoza.com ku murongo wa Terefoye, yemeje ko uyu nyakwigendera yiyahuye.

Ati” Umugabo nyine yagize amakimbirane n’umudamu we ariyahura nta kundi”.

Abajijwe niba koko ari ukwiyahura gusa cyangwa se hari ikindi baba bakeka yasubije ati” Oya, niwe wiyahuye kurwe ruhande kuko n’umugore ntiyahabaga, yashatse ngo abagore benshi.”

Inzu Nyakwigendera yabagamo. Yari iy’umuntu yakoragaho ariko anayicumbitsemo.

Munyengabe, umwe mu bagize komite nyobozi y’umudugudu yabwiye kandi intyoza.com ko batatu mu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bahise bafatwa na Polisi ndetse na RIB.

Aba batatu bafashwe barimo umugore wa Nyakwigendera uzwi ku mazina ya Mama Pamela, batwaye n’uwitwa Kazubwenge ndetse n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu. Uyu Kazubwenge ngo yanasanganywe terefone ngendanwa ya Nyakwigendera, aho yabanje kuyihakana bayihamagaye yitabwa n’umwana we.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →