• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Gasabo: Abamotari biyemeje kurwanya impanuka no kurwanya ibiyobyabwenge

Umwanditsi
March 18, 2019

Abamotari bagera ku 141 bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Gasabo,  umurenge wa Nduba basezeranyije Polisi y’u Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo kurwanya impanuka. Aba bamotari kandi baniyemeje kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabyabwenge.

Hari mu biganiro byabaye mu mpera z’iki cyumweru  bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Gasabo. Mu biganiro bagiranye n’abayobozi ba Polisi byibanze ku kubagaragariza ibintu byatuma umwuga wabo ugenda neza ndetse n’ibyatuma ugenda nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police  (CIP) Marie Gorette Umutesi niwe wagiranye ibiganiro nabo. Mu kiganiro yabahaye yagarutse kuri bamwe mu bamotari bagenda bagaragarwaho n’ingeso mbi z’ubujura gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara ababikwirakwiza kandi babazi, ibintu bihesha isura mbi umwuga wabo.

Yagize ati : “  Bimaze kugaragara ko bamwe muri bagenzi banyu  (abamotari) aribo bagaragarwaho n’ingeso mbi z’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no korohereza ababikwirakwiza. Izi ngeso zirimo guhesha isura itari nziza umwuga wanyu. Yego si mwese kuko hari n’abitwara neza, ariko haracyarimo ababangiriza umwuga.”

CIP Umutesi yababwiye ko Polisi itazorohera abo bose bagira uruhare mu gukora ibyaha avuga ko  yahagurukiye mu buryo bwose bushoboka, kandi ko itazihanganira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano akoresha ibiyobyabwenge cyangwa akora ibindi byaha.

Yakomeje avuga ko ingeso z’ubujura zimaze kuba nyinshi muri Kigali aho usanga abamotari bashikuza abantu ibyo baba bafite mu ntoki ndetse bakanakora ibindi byaha.

CIP Umutesi yavuze ko umubare munini w’abantu bakora ibyaha baba bakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati :”  Usanga umubare mwishi w’abakora ibyaha ari abakoresheje ibiyobyabwenge kandi twese tuzi ingaruka mbi zabyo tukaba tubasaba kubirwanya n’uwarufite umugambi wabyo akabireka.”

Yibukije abamotari ko akazi kabora gashobora kubatunga bakagera kubyo bifuza  igisabwa arugukora kinyamwuga birinda ingeso zigenda zigaragara kuri bamwe  na bamwe akabasaba gukorera hamwe barwanya uwashaka kubanduriza izina bagatangira   amakuru ku gihe.

Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Karere Gasabo, Niyibizi Come  yibukije abamotari ko akazi bakora ari umwuga ariko basabwa kuwukora neza  bakitandukanya n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha .

Yabasabye kujya barangwa n’isuku kuko batwara abantu benshi kandi biyubashye   Yagize ati:”  Mukwiye kujya murangwa n’isuku ndetse munirinda amakosa yo mu muhanda ashobora gutuma mukora impanuka. Ibi byose ni mubyubahiriza n’umugenzi azajya abatega yumva atabishisha .”

Nyuma y’iyi nama abamotari bashimiye izi mpanuro Polisi  yabahaye nabo biyemeza ko bagiye gukosora amakosa yose bajyaga bakora bavuga ko bagiye kujya bagaragaza umuntu wese urigukora ibinyuranyije n’amategeko hakiri kare .

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga