Kayonza: Abaturage basabwe gukumira amakimbirane abera mu ngo

Uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe byorohereza inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba. Ibi, babyibukijwe ndetse babisabwa na Polisi tariki 20 Werurwe 2019 mu nteko rusange y’abaturage mu Murenge wa Mukarange.

Chief Inspector of Police (CIP) Gorette Ingabire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba mu karere ka Kayonza yabwiye abaturage bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange mu nteko rusange y’abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

CIP Ingabire ibi yabibasabye kuri uyu wa gatatu tariki 20 Werurwe 2019 mu nteko rusange y’abaturage b’ako kagari bagera ku 522.

Bimwe mu byo yabaganirije yabasabye kurwanya amakimbirane abera mu ngo kuko kenshi ariyo usanga avamo intandaro yo gutana cyangwa kwicana.

Yagize ati” Iyo abantu bagize urugo batabashije kumvikana kubyo bakora ngo babigeho inama bishobora gukura bikaba bibi; ikindi gucana inyuma kw’abashakanye, ubuharike, gusesagura umutungo, ubusinzi n’ibindi muzi bishobora gutuma umwe yumva arambiwe mugenzi we, ibyo byose nibyo bikura bikabyara amakimbira rimwe na rimwe iyo adakumiriwe hakiri kare ashobora gutuma umwe mu bashakanye yica mugenzi we.”

CIP Ingabire yababwiye ko izo ngaruka kandi zigera no ku bana bigatuma bamwe bajya kuba inzererezi. Yaboneyeho kubasaba kujya bigisha abana babo ibijyanye n’imyororokere kuko bizabafasha kurwanya no gukumira inda zitateganijwe ziterwa abangavu.

Yabasabye kandi ko badakwiye guhishira amakuru y’abasambanya abana n’ababafata ku ngufu ngo nuko arabo mu muryango cyangwa babahaye amafaranga kuko utahuwe yarahishe ayo makuru nawe ahanwa nk’umufatanyacyaha.

Yabibukije ko kwita ku mutekano ari inshingano za buri wese kuko iyo uhungabanye ugira ingaruka kuri benshi, ababwira ko kurwanya ibiyobyabwenge bikwiye kuba ibya buri muturarwanda kuko bigira ingaruka ku muryango mugari.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge ushobora kuba utabikoresha ukaba ufite umuntu wawe cyangwa uzi ubikoresha, menya ko bigira ingaruka mbi nyinshi nawe zishobora kuba zakugeraho mu gihe waturana cyangwa wahura n’ubinywa zirimo nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusanbanya abana, ubujura n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.”

Umuyobozi w’akagari ka Kayonza, Oswald Nikwigize yasabye abaturage b’ako kagari guharanira kwicungira umutekano kugira ngo babone uko biteza imbere ntacyo bikanga kuko aho umutekano uri ibintu byose bigenda neza, yabasabye kandi no kujya bitabira gahunda za leta no kuzigiramo uruhare.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →