Kamonyi: Umuyobozi wa WFP ku Isi yijeje abahinzi b’Ibigori ko azaratira Perezida Kagame ibyo yabonye

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa-WFP mu rugendo rwe mu karere ka kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa 28 Werurwe 2019 ubwo yasuraga abahinzi b’ibigori mu Kibuza, yabijeje inkunga, anabizeza ko kuri gahunda afitanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame azamubwira ibyiza yabonye.

David Beasley, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku Isi-WFP ubwo yasuraga abahinzi bibumbiye muri Koperative KABIAKI, ihinga ibigori mu gishanga cya Kibuza kiri mu murenge wa Gacurabwenge, yanyuzwe n’ibyo yasanze bamaze kugeraho abizeza inkunga ya WFP, abizeza kandi ko ubwo kuri uyu wa gatanu rariki 29 Werurwe 2019 azaba aganira na Perezida Kagame azamubwira ibyiza yasanze aba bahinzi bafite.

Yagize ati” Ntabwo muri hano kubwa WFP, ahubwo twe turi hano kubwanyu ngo tubafashe kugera ku nzozi zanyu. Turifuza kurema amasoko menshi kugira ngo mugurishe ku giciro cyiza kandi n’umusaruro wanyu urusheho kuba mwiza mugire inyungu nyinshi. Ndashimira cyane perezida Paul Kagame kuko afasha cyane ibikorwa nk’ibi. Ejo mfitanye gahunda nawe kandi nzabavugaho mubwira ibyiza byanyu”.

Umuyobozi wa Kopertive KABIAKI asobanurira Beasley imikorere yabo.

Yabashimiye icyerekezo bafite mu guhindura igihugu cy’u Rwanda uko bifuza. Ati” Muri inkuru nziza y’intsinzi y’uko mwifuza guhindura u Rwanda. U Rwanda rugaburira u Rwanda. Igishimishije kurusha ni uko umubare mu nini ari uw’abagore. Turashaka kubona ibikorwa nk’ibi mu Rwanda hose, muri icyitegererezo. Turifuza kubafasha uko dushoboye mukabona ibyo mushora kandi umusaruro ukarushaho kuba mwinshi”.

Mu bibazo aba bahinzi bagaragarije Beasley, harimo iby’ubuhunikiro bw’ibigori mu gihe umusaruro wabaye mwinshi ndetse n’igiciro ari gito ku masoko, hari kandi ikibazo cy’ubwanikiro n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kunoza ubuhinzi bakora bukajyana n’igihe.

Umuyobozi wa WFP n’umufasha we bashyikirizwa impano bagenewe na Koperative KABIAKI.

Uwizeyimana Zayinabu, Perezida wa Koperative KABIAKI, yabwiye intyoza.com ko bishimiye urugendo rw’uyu muyobozi wa WFP wanabijeje ubufasha buturuka muri iri shami ry’umuryango w’abibumbye-WFP abereye umuyobozi.

Ati” Uru ruzinduko rw’uyu muyobozi wa WFP ruradushimishije cyane, rudusigiye icyizere ko ibyo dukora hari abatuzirikana ko kandi dufite icyerekezo cyiza mu bijyanye n’ubukungu. Atwijeje ubufasha mu kongera ubwanikiro, kwagura isoko n’ibindi”.

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yashimye iby’uru ruzinduko rw’umuyobozi wa WFP, avuga ko ari icyizere bagiriwe ariko kandi anavuga ko ibikorwa by’aba baturage ayoboye Bizana impinduka nziza mu miyoborere n’ubuzima rusange bwabo.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ashimira Beasley ku gutekereza gusura abahinzi ba Kamonyi.

Ati” Uru ni urugendo rudushimishije ku buryo budasubirwaho, rutwongeyemo imbaraga zo kugira ngo tugaragarize amahanga ko dushoboye, kandi ko dushoboye no kwigira ndetse no kwihaza mu biribwa”.

Akomeza ati “Aba baturage ni babandi mu miryango yabo badashobora kubura Mituweli, nti bashobora kubura amafaranga yo kwishyurira abana babo ishuri, nti bashobora kubura amafaranga yo kwambara neza no kubaho neza, si babandi wasanga mu ngo zifite imirire mibi, bari mu cyerekezo cyiza cyo kwiteza imbere”.

Abanyamuryango ba KABIAKI bagaragaje ibyishimo batewe n’uru ruzinduko rwa Beasley.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative KABIAKI ni 426. Muribo 90% ni ab’igitsina gore. Bahinga ibigori mu gishanga cya Hegitali 35 ariko hakaba n’igihe banyuzamo bakanagihingamo imboga n’imbuto. Bavuga ko batangiye beza Toni imwe n’igice kuri Hegitali ariko ubu bakaba bageze kuri Toni eshatu n’igice kuri Hegitari. Bavuga ko intego ari ukugera kuri Hegitali 5 kuri Hegitali cyane ko hari akayabo k’amafaranga arimo gushorwa muri iki gishanga ngo kigire amazi ahoraho.

Nyuma yo kugenda kw’abashyitsi ba WFP, abaturage batapfunnye ku bigori biyejereje.

 

Aba bahinzi bavuga ko bejeje Toni zisaga 100 z’ibigori.

Nyuma y’iyi nkuru, twaguteguriye amafoto yihariye y’uru ruzinduko utasanga ahandi. ( kutayareba ni ukunyagwa zigahera).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →