• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Niba mu Rwanda hari Umugore ukitinya azaze mwereke uko yitinyuka-Ingabire Marie Immaculée

Umwanditsi
March 28, 2019

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée aherutse kwemerera abagore bo mu Rwanda ko abagifite ukwitinya mu guhangana kwisoko ry’umurimo bamwegera akabereka uko bakwitinyuka. 

Hari mu biganiro byahuje inzego zitandukanye byabaye kuwa 26 Werurwe 2019, byari bigamije kureba uko hakongerwa umubare w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Imibare yatanzwe na Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, igaragaza ko mu banyamakuru 989 bakorera mu Rwanda, 240 gusa ari abagore ku  bagabo 749.

RMC, Igaragaza kandi ko mu nkuru 578 zakozwe mu 2018 zakoreweho ubushakashatsi, 24 gusa arizo zakozwe n’abagore. Hanemezwa ko abagore benshi bakunda gukora inkuru zigaragara nk’izoroheje kurenza abagabo.

Zimwe mu mpamvu z’ubwo bukeya bw’abagore mwitangazamakuru zagaragajwe, harimo kwitinya kwabo.

Mbabazi Dorothy, ukorere Radio na TV1, yagize ati “abagore ntitwiha agaciro dufite. Tujya mu kazi tutiyumva nk’abakozi ahubwo tukiyumva nk’abagore. Bigatuma abaduha akazi nabo badufata uko tubiyereka ko duciye bugufi nyine”.

Umunyamakuru Mbabazi Dorothy wa Radio&TV1 avuga ko abagore ubwabo bagira uruhare mu bibabaho.

Hamwe n’abandi batanze ibitekerezo, bemeje ko abagore nabo bafite uruhare mu kutaba Benshi mu nzego zitandukanye.

Madamu Ingabire M. Immaculée uri mu batanze ibiganiro kuri uwo munsi yagize ati “Si numva ukuntu muri iyi myaka umugore uzi ubwenge wize, uzi gahunda na politiki ya Leta avuga ngo aritinya. Niba hari umugore ukitinya, azanshake mwereke uko yitinyuka”.

Muri ibyo biganiro hafashwe imyanzuro, harimo iyo gukora ubukangurambaga mu bakobwa bakiri bato, hakabamo n’imyanzuro ishingiye ku mategeko n’ihame ry’uburinganire, akazafasha mu gukemura ikibazo cy’ubukeya bw’abagore mu nzego zitandukanye no mwitangazamakuru by’umwihariko.

Ernest Kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga