Niba mu Rwanda hari Umugore ukitinya azaze mwereke uko yitinyuka-Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée aherutse kwemerera abagore bo mu Rwanda ko abagifite ukwitinya mu guhangana kwisoko ry’umurimo bamwegera akabereka uko bakwitinyuka. 

Hari mu biganiro byahuje inzego zitandukanye byabaye kuwa 26 Werurwe 2019, byari bigamije kureba uko hakongerwa umubare w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Imibare yatanzwe na Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, igaragaza ko mu banyamakuru 989 bakorera mu Rwanda, 240 gusa ari abagore ku  bagabo 749.

RMC, Igaragaza kandi ko mu nkuru 578 zakozwe mu 2018 zakoreweho ubushakashatsi, 24 gusa arizo zakozwe n’abagore. Hanemezwa ko abagore benshi bakunda gukora inkuru zigaragara nk’izoroheje kurenza abagabo.

Zimwe mu mpamvu z’ubwo bukeya bw’abagore mwitangazamakuru zagaragajwe, harimo kwitinya kwabo.

Mbabazi Dorothy, ukorere Radio na TV1, yagize ati “abagore ntitwiha agaciro dufite. Tujya mu kazi tutiyumva nk’abakozi ahubwo tukiyumva nk’abagore. Bigatuma abaduha akazi nabo badufata uko tubiyereka ko duciye bugufi nyine”.

Umunyamakuru Mbabazi Dorothy wa Radio&TV1 avuga ko abagore ubwabo bagira uruhare mu bibabaho.

Hamwe n’abandi batanze ibitekerezo, bemeje ko abagore nabo bafite uruhare mu kutaba Benshi mu nzego zitandukanye.

Madamu Ingabire M. Immaculée uri mu batanze ibiganiro kuri uwo munsi yagize ati “Si numva ukuntu muri iyi myaka umugore uzi ubwenge wize, uzi gahunda na politiki ya Leta avuga ngo aritinya. Niba hari umugore ukitinya, azanshake mwereke uko yitinyuka”.

Muri ibyo biganiro hafashwe imyanzuro, harimo iyo gukora ubukangurambaga mu bakobwa bakiri bato, hakabamo n’imyanzuro ishingiye ku mategeko n’ihame ry’uburinganire, akazafasha mu gukemura ikibazo cy’ubukeya bw’abagore mu nzego zitandukanye no mwitangazamakuru by’umwihariko.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →