Burera: Abanyeshuri ba GS Cyapa bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge mu mashuri

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2019  Polisi ikorera mu karere ka Burera yaganirije abanyeshuri bagera kuri 345 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Cyapa ibasaba  kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Chief Inspector of Police Justin Kajeje ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Burera yabwiye abababanyeshuri ko aribo Rwanda rwejo heza ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma ubuto bwabo bwangirika biturutse ku biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Yagize ati :” Muri urubyiruko rushoboye igihugu kibatezeho byinshi murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko ntacyiza cyabyo uretse kukugiraho ingaruka mbi nyinshi aho usanga uwabikoresheje atakaje amashuri ye, ubujura, gukurikiranwa n’amategeko n’ibindi byinshi bitari byiza bituma kwiga bihagarara.”

CIP Kajeje akomeza ababwira ko igihe cyo kujya mubiruhuko kigeze aho baturuka bazahasanga abantu bafite ingeso mbi nyinshi zitandukanye akabasaba kuzitandukanya nabo kugirango isura yabo nziza bavanye kwishuri itangirika, bakajya batangira amakuru ku gihe kuwo babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:” Mugiye mubiruhuko murahasanga abantu benshi batandukanye, bafite ingeso zitandukanye ubujura, ihohoterwa rishingiye kugitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi bibi. Murasabwa kwerekana ko muri urubyiruko igihugu kitezeho byinshi mutanga umusanzu wanyu wo kurwanya abantu bafite ziriya ngeso mbi”.

Yakomeje avuga ko nk’uko iterambere ry’u Rwanda ryihuta, nk’urubyiruko rusabwa kwihutanana naryo rurwanya ibyaha ibyo aribyobyose baharanira icyabateza imbere mu myigire yarwoo dore ko ishuri ariwo murage wambere bafite.

Yagize ati :” Igihugu kibitezeho ko muzaba abantu bakomeye. Icyo cyizere kibafitiye murasabwa kugiharanira murwanya uwariwe wese washaka kubabuza amahirwe mufite yo kwiga, abashukisha kubashakira amashuri hanze kandi ashaka kubangiriza ahazaza hanyu, kubashora mubiyobyabwenge, kubashakira kazi, ibibyose kubirwanya mubigire ihame aho mubonye biri mukihutira kubimenyesha inzego z’umutekano “

CIP Kajeje asoza yifuriza ibiruhuko byiza abanyeshuri bagiye gutangira, akabasaba kuzaba abambasaderi beza birinda ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kandi bakazanitabira  ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Nyuma yiyi nama abanyeshuri biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye bizeza ubufanye Polisi mu gutangira amakuru ku gihe kugirango hakumirwe ibyaha bitaraba.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →