RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermaketings Global Ltd

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda – RIB, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 rubinyujije kuri Twitter ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermaketings global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya ( Cripto-Currency Scam).

RIB yatangaje ko ifatwa ry’uyu muyobozi ryatewe n’ubu bucuruzi bw’amafaranga bukorerwa cyane kuri murandasi (internet) ivuga ko butemewe, ko ndetse ubu bucuruzi bukorwa mu buryo bunyuranye n’ubwasabiwe ibyangombwa muri RDB.

RIB, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse ko yataye muri yombi uyu muyobozi:

 

RIB yanasohoye kandi itangazo igira ibyo isaba abaturarwanda.

Guta muri yombi uyu muyobozi utatangarijwe amazina, bije nyuma y’uko tariki 30 Gicurasi 2019 Banki Nkuru y’u Rwanda BNR isohoreye itangazo rigamije kuburira rubanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga ababigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Dore itangazo rya BNR uko ryavugaga:

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →