Gatsibo: Hamenewe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda

Kuri uyu wa 03 Kamena 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi, k’ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu ruhame hamenwe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Zebra Gin amapaki 12446, inzoga zitemewe litiro 2097, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 5,196,900 z’amanyarwanda.

Iki gikorwa cyo kumena ibi biyobyabwenge kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, uwari uhagarariye Polisi mu karere ka Gatsibo Chief Inspector of Police (CIP) Jean Baptiste Bucyangenda n’umushinjacyaha mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, Rusanganwa Augustin n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard nyuma yo kumenera mu ruhame ibi biyobyabwenge yabwiye abaturage barenga 350 bari aho ko nta cyiza cyo kubyishoramo kuko bigira ingaruka mbi zitandukanye.

Yagize ati “ Nta cyiza na kimwe uwishoye mu biyobyabwenge akuramo. Ubinywa bimutera indwara zitandukanye, ubifatanwe agacibwa amande ndetse agahabwa n’ibindi bihano birimo no gufungwa burundu. Niyo mpamvu dukangurira buri wese kubirwanya kuko bigira ingaruka k’umuryango nyarwanda”.

Meya yakomeje abwira abaturage ko ibiyobyabwenge usibye kuba binahanwa n’itegeko binateza ubukene mu muryango w’uwabifatanwe bityo abasaba ko bahanga indi mirimo ibyara inyungu bakirinda ibinyuranyije n’amategeko.

CIP Bucyangenda yavuze ko ibiyobyabwenge byamenwe byafatiwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo mu gihe kingana n’amezi atatu kandi ko byafashwe k’ubufatanye n’abaturage.

Yagize ati “Turashimira uruhare rw’abaturage bamaze kugenda basobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bagatangira amakuru ku gihe y’aho babibonye. Tukaboneraho gusaba buri wese kugaragaza uruhare rwe rwo gutanga amakuru y’ababikoresha kimwe n’abandi bakora ibyaha bitandukanye kugira ngo bikumirwe bitaraba”

 

Yavuze ko ibiyobyabwenge bigira uruhare runini mu gutuma hakorwa ibindi byaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abana, abagore ndetse n’abakobwa ku ngufu, guhohotera, ubujura, amakimbirane n’ibindi.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge byiganje cyane mu rubyiruko kandi muzi ko arirwo mbaraga z’igihugu n’amizero yacyo. Uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda rw’ejo rurakenewe arwanya icyasubiza inyuma urubyiruko rwacu.”

Rusanganwa Augustin, Umushinjacyaha mu turere twa Gatsibo na Nyagatare yababwiye ko ahangayikishijwe n’uko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge byiganje mu manza bahura nazo, ibintu bisa n’aho ibihano by’ibi byaha ntacyo bibwiye ababyishoramo.

Yabwiye abaturage ko ibihano by’ibiyobyabwenge byiyongereye kugera ku gihano cy’igifungo cya burundu, bityo ko buri wese asabwa kubirwanya atanga amakuru y’ababikoresha, cyane ko bidindiza iterambere ry’igihugu, bikanangiza ubwonko bw’ababikoresha.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →