Umuyobozi wa MINUSCA yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera ubutumwa bw’amahoro i Bangui

Kuri uyu wa 29 Kamena 2019,Umuyobozi mukuru ushinzwe  imitwe ikora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya  Centre Africa yasuye abapolisi b’u Rwanda bakora ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centre Africa(CAR).

Brig. Gen. Coulibaly Bamoro ubwo yasuraga itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rikorera mu murwa mu kuru Bangui yakiriwe n’umuyobozi w’iri tsinda Assistant commissioner of Police (ACP) Damas Gatare wamusobanuriye ibikorwa bakora byo kugarura amahoro n’umutekano aho bashinzwe, n’uko bahora biteguye gutabara.

Brig. Gen. Bamoro Nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, yafashe umwanya aganira n’abapolisi bose abashimira uko bakora akazi kabo neza, umurava ndetse n’ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati”Murimo gukora akazi kanyu neza musohoza inshingano mwashinzwe  n’ubwo muhura n’imbogamizi zitandukanye zigaragara mu bikorwa byanyu bya buri munsi.”.
Yashimiye iri tsinda ry’abapolisi bakorera ubutumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu murwa mukuru Bangui, abasezeranya kuzababera ambasaderi.

Ati:’’ Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye gusura iri tsinda ryanyu rya RWAFPU. Nishimiye kuba ndi kumwe namwe nk’itsinda ryitwara neza mu yandi yose ashinzwe ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centre Africa mpagarariye. Nzakomeza kubabera ambasaderi kugira ngo mubone ibikoresho byose nkenerwa bizabashoboza kuzuza neza inshingano zanyu.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Bangui mu gihugu cya Repubilika ya centre Africa bakora ibikorwa bitandukanye birimo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, kurinda inkambi zibamo abavanywe mu byabo n’imidugararo ndetse n’intambara, kurinda ibikorwaremezo, akazi ko guherekeza ndetse n’izindi nshingano zihariye bahabwa.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riri i Bangui ni rimwe mu matsinda 3 y’u Rwanda ari muri iki gihugu, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →