Urubanza rw’Abanyarwanda 3 bakekwaho ibyaha bya Jenoside ruratangira mu kwezi k’Ukwakira

Ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bubiligi bwamaze gutangaza ko mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2019 butangira kuburanisha urubanza rw’abanyarwanda batatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba banyarwanda bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 uko ari batatu, ni Ernest Gakwaya, Nkunduwimye Emmanuel na Neretse Fabien bose batawe muri yombi mu mwaka wa 2011.

Amezi yari ashize asaga arindwi ubutabera bw’u Bubiligi butangaje ko aba bombi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bakisobanura kubyaha bakekwaho nubwo nta gihe runaka cyari cyatangajwe. Mu Kuboza kwa 2018 nibwo bwatangaje ibi.

Gutoranya abacamanza bagomba kuzaburanisha uru rubanza nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga biteganijwe tariki 21 Ukwakira 2019 mu gihe urubanza nyirizina ruzatangira tariki 24 Ukwakira uyu mwaka wa 2019 aho biteganijwe ko rushobora kuzamara igihe kitari gito ruburanishwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →