Polisi yafashe umukozi wo murugo n’umuranga we bacyekwaho kwiba amafaranga

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2019, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga yafashe umusore witwa Ntakirutimana Pascal w’imyaka 25 na Nyiramahirwe Cecile w’imyaka 23 bacyekwaho kwiba amafaranga ya Udusanze Leticia w’imyaka 34, angana n’ibihumbi magana atanu (500,000frw).

Udusanze n’umuturage utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro akaba asanzwe akora ubworozi bw’inkoko. Akimara kubona ko acyeneye umukozi wo mu rugo yabwiye Ntakirutimana bari basanzwe baziranye ku bimufashamo, maze amubwira ko agiye ku mumushakira nyuma y’iminsi micye yamuzaniye Nyiramahirwe. Kumuzana yamuzanye kuri gahunda yo kuzamwibira amafaranga uyu musore yari aziko uyu mugore afite.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector Of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko nyuma yuko uyu muturage yibiwe amafaranga mu rugo rwe  yiyambaje inzego z’umutekano.

Yagize ati “Nyuma yuko Udusanze atabaje Polisi ko kuwa 3 Nyakanga yibwe amafaranga angana n’ibihumbi 500 mu rugo rwe, umukozi yabajijwe ku makuru y’aya mafaranga maze yemera ko yayibye akayaha Ntakirutimana wari wayamutumye, Polisi ikibona ayo makuru yahise ishakisha uyu musore maze imufatira mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga aho yahise yoherezwa mu karere ka Rwamagana kuri sitasiyo ya Muyumbu aho yakoreye icyaha.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko uyu musore agifatwa yahise yemera ko aya mafaranga yayafashe ariko akemera ibihumbi 490 ko ariyo yabonye, akaba asigaranye ibihumbi 100 gusa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje agira inama abaturage ko bakwiye kujya babanza gushishoza kubakozi bagiye guha akazi aho bakomoka ndetse bakanakurikirana imikorere yabo mu kazi, anabibutsa ko badakwiye kubika amafaranga mu nzu kuko harimo ingaruka nyinshi ahubwo ko bakwiye kuyajyana ku mabanki.

Ati“ Mukwiye kujya mugenzura abakozi banyu bo mu ngo kuko abakozi hari igihe bateshuka ku nshingano bagakora ibyaha nko guhohotera abana bashinzwe kurera, ubujura ndetse n’ibindi byinshi bibi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga .”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko umuntu wese ufite umutima w’ubujura ndetse n’uwo gukora ibindi byaha ko atazigera agera k’umugambi we kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye ku mufata mu buryo bwose bushoboka.

Udusanze wibwe amafaranga avuga ko yari asanzwe aziranye cyane na Ntakirutimana kuko banasengana akaba yari aziko afite ayo amafaranga, nyuma y’iminsi itatu gusa amuzaniye uwo mukozi ngo yaramuhamagaye amubaza niba y’amafaranga akiyafite anamubaza aho yaba yarayabitse akimenya amakuru niko guhita abwira wa mukozi yamuzaniye aho amafaranga abitse ahita ayiba arayamushyira.

Abafashwe bose boherejwe k’Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Muyumbu aho bakoreye icyaha kugira ngo iperereza ritangire.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →