Bamwe mubagore b’Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu bavuga ko nta buringanire bubaho hagati y’Umugabo n’Umugore. Bahamya ko habaho ubwuzuzanye gusa bashingiye ahanini ku kuba umugore ariwe usanga umugabo (uramurambagiza, akamukwa akanamurongora).
Mukiganiro Impuzamiryango Profemmes Twesehamwe yagiranye n’abaturage bo mu isantere y’ubucuruzi ahazwi nko ku Ikora, Umurenge wa Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu, bamwe mubagore bahakanye bivuye inyuma ko nta buringanire bubaho hagati y’umugabo n’Umugore.
Kahemuye Esperance, umwe mu bagore utemera ko hagati y’Umugabo n’Umugore habaho uburinganire yagize ati“ Twebwe twemera ubwuzuzanye. Ntabwo ari uburinganire kuko ntiwaringanira n’umugabo wasanze iwabo”.
Akomeza ati“ Ntabwo waringanira n’umugabo kuko uko ariko kose aragusumba kandi akurusha ubutware mu rugo. Ngize ngo ndinganiye nawe rwabura gica. Hari igihe navuga ngo ndinganiye nawe noneho nkibwira yuko musumbye ubwenge. Kuringanira ubundi babivuze nabi, kuko uburinganire ntibubaho habaho ubwuzuzanye bw’Umugore n’umugabo”.
Bamwe mu bagabo nabo nti bajya kure y’aba bagore mu myumvire. Dismas Ngaruye asa n’uwunga murya Kahemuye kuko avuga ko kuva yabera atarabona umugore uvuga ngo agiye kuzana umugabo.
Ati“ Ubundi nta mugore utekereza ngo nzazana umugabo. Hari uhari !?, hari uwo mwari mwabona!?, njyewe ntawe nari nabona cyokoza hari akantu k’abajyanama”. Akomeza agaragaza ko we abona ubwuzuzanye aho anahamya ko ahari ubumwe no kujya inama umugabo n’umugore buzuzanya.
Umugabo barabwiriza Francois ni umwe mubemera ko ubwuzuzanye buhari. Avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye buhari ndetse ko n’abagabo bibwira ko hari imirimo imwe n’imwe itakorwa n’abagore atari byo. Anavuga ko hasigaye hari abakobwa barambagiza abagabo bakaza bakabana.
Umulisa Angelique, Umukozi wa Pro-femmes Twesehamwe yabwiye abaturage bo ku Ikora ko bakwiye gushyira imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Bakumva ko yaba umugabo, yaba umugore ndetse n’abana b’abakobwa n’abahungu bose bakwiye kumva ko bafite uburenganzira bungana, ko bose bareshya imbere y’amategeko, ndetse ko bose bafite ubushobozi bungana. Ko nta murimo wakorwa n’abagabo abagore batashobora. Yongeraho ko ibitekerezo byiza, kujya inama no guha mugenzi wawe agaciro aribyo birushaho kuzana urukundo n’ubwumvikane mu muryango.
Ibitekerezo bya benshi mubagabo ndetse n’abagore bo ku Ikora kuri iyi ngingo bigaragaza ko mu mitwe yabo bakifitemo umuco wo kumva ko umugore abereyeho gutekererezwa n’umugabo, ko umugabo ariwe mutware w’urugo muri byose kugeza no ku gutekerereza umugore kimwe n’abagize urugo bose. Ugize ngo agaragaje ko yumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, birangira yerekana muri we ko hari ibyo abagore badashobora mu buzima ari nabyo bibashyira hasi y’abagabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com