Abashoferi batwara abagenzi mu modoka nto bibukijwe ko abagenzi bakeneye kugerayo amahoro

Kuri uyu wa 7 Kanama 2019 habaye ubukangurambaga ku bashoferi batwara imodoka nto za Taxi Voiture, iki gikorwa kikaba cyabaye mu gihugu hose aho mu  mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwabereye kuri Petit Stade i Remera. 

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi buri cyumweru cyari gifite ibikorwa byacyo. Kuri ubu iki cyumweru cya Kane cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda aho gifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.”

Abatwara abagenzi baganirijwe n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

ACP Ruyenzi ubwo yaganirizaga aba bashoferi yababwiye ko bidakwiye ko barangamira ku mafaranga bakibagirwa ubuzima bwabo ndetse n’ubwabo batwaye.

Ati “ Buri muntu wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko gukurikiza amabwiriza awugenga bimureba, nk’abashoferi ntibikwiye ko mwishimira kubona amafaranga cyane kuruta kureba kubuzima bwanyu ndetse n’ubwabo mutwaye, mukwiye kubahiriza amategeko agenga umuhanda kuko aribyo byonyine bizatuma impanuka zikumirwa bityo abanyarwanda bakagera aho bajya amahoro.”

Yakomeje avuga ko biteye isoni n’agahinda kubona imodoka aho gutwara abantu yagenewe gutwara ahubwo ikajya mu gupakira ibiyobyabwenge n’ukuntu buri wese azi ububi bwabyo.

ACP Ruyenzi akomeza asaba buri wese kumva ko kwirinda ibyaha aribyo bizatuma akora akazi ke neza akabasha kugera ku iterambere yifuza.

Yagize ati“ Hari bamwe mu bashoferi bakora ibintu ukabona biteye isoni n’agahinda aho bamwe bagenda bafatirwa mu kugira uruhare mu ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge babitwara ndetse bakanabinywa, gutwara yasinze, gutwara avugira kuri telefoni, ndetse n’ibindi byaha bitandukanye bishobora gushyira ubuzima mu kaga, ibi byose kubyirinda ni inshingano za buri wese.”

Yongeyeho ko nkuko bakorera mu makoperative bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe kuri mugenzi wabo babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Ati “Gutangira amakuru ku gihe nibyo bizatuma dukumira abafata abana kungufu, ababashora mu busambanyi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye, rero nk’abashoferi mutwara abagenzi mu gihe mubonye umuntu ukora ibinyuranyije n’amategeko mukwiye guhita mutanga amakuru ku gihe muhamagara imirongo ya Polisi kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.”

Umuyobozi wungirije mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Senior Superntendent of Police Khalid Kabasha yakanguriye abashoferi kudatwarira ku gitutu cy’abagenzi.

Kabanda Jean Claude umuyobozi wa koperative y’abatwara abagenzi muri Taxi, UCOOPETAVOGA ikorera mu karere ka Gasabo yavuze ko ubu bukangurambaga bugize icyo bubibutsa mu nshingano zabo za buri munsi bityo ko bagiye guhindura imyumvire n’imikorere

Ati “Muri twe harimo abateshuka ku nshingano ntibakore akazi kabo kinyamwuga, bakijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’andi makosa yose ashobora gushyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga. Nyuma y’iyi nama tugiriwe n’ubuyobozi bwa Polisi tugiye kwigenzura mu mikorere yacu yaburi munsi.”

Kabanda yakomeje avuga ko nk’abantu bakoresha umuhanda bagiye kugira uruhare rugaragara mu gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse banarwanya ibindi byaha byashobora guhungabanya umutekano w’abaturarwanda batangira amakuru ku gihe.

Twabibutsako ko iki gikorwa cyo kwigisha abatwara abagenzi mu modoka nto cyabaye mu gihugu hose aho muri buri karere hagiye hatangwa ubutumwa ku bashoferi batwara izi modoka.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kurakomeje iki akaba ari icyumweru cya kane kiri kwibanda ku mutekano wo mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo umuturage wese ufashe urugendo ajya ahantu agereyo amahoro.

Gerayo Amahoro buri wese akwiye kuyigiramo uruhare kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →