Kamonyi: Amakipe y’Akarere agiye guhagararira Igihugu mu mikino ya FEASSA yahawe Inama n’Impanuro

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice ari kumwe n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa 12 Kanama 2019 bakiriye amakipe atatu y’ibigo by’amashuri yisumbuye agiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSA (Imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba) izabera mu gihugu cya Tanzaniya kuva kuwa 15-25 Kanama 2019.

Mayor Kayitesi Alice, yibukije abakinnyi bose bagize amakipe y’Akarere agiye guhagararira Igihugu ko bakwiye kuzirikana ishema ry’Igihugu, bagaharanira gusigasira indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda ariko kandi batibagiwe intsinzi.

Mayor Kayitesi Alice/ Kamonyi.

Ati” Ibyo mwagombaga gukora rero mwarabikoze, ariko ubu mugeze ahakomeye kurusha ahandi. Mugiye mwambaye isura y’Igihugu ari nayo ikomeye cyane. Umunyarwanda agomba kwitwara ate mu gihugu cy’Amahanga!? Igikomeye cyane ni Discipline (ikinyabupfura) igomba kubaranga nk’Abanyarwanda, ni Ubumwe bugomba kubaranga. Nubwo mugiye muri amakipe atatu atandukanye muri Tanzaniya muzaba muriyo muri Abanyarwanda, mugomba kugira imyitwarire ibereye Umunyarwanda”.

Yakomeje ati” Buri wese agende yumva ngo ni iyihe myitwarire itazasebya Igihugu, itazatesha agaciro indangagaciro zacu nk’Abanyarwanda. Turashaka ko mukomeza kuzamura Ibendera ry’Igihugu cyacu aho mugiye, ikindi kandi turashaka intsinzi ntabwo dushaka ko mugenda ngo mutsindwe kuko ubushobozi murabufite n’ibindi byose birahari”.

Uwimbabazi Immaculee, Kapiteni w’Ikipe y’Amaguru y’abakobwa( ba GS Remera-Rukoma) yijeje ubuyobozi imyitwarire myiza n’intsinzi anasaba bagenzi be kuba umwe bakumva ko batagiye gutembera dore ko iyi kipe ari nayo iheruka kuzana igikombe muri iyi mikino mu myaka ibiri ishize.

Ati ” Ntabwo tugiye gutembera.Tugiye gufashanya, dukorere hamwe kandi turangwe na Discipline nk’Abakobwa b’u Rwanda, tubaheshe agaciro nkamwe bayobozi mugiye gusigara aha ng’aha. Icyo nsaba bagenzi banjye ni ugusenyera umugozi umwe nk’Abakobwa b’u Rwanda tujyanye muri kiriya Gihugu nta gutatana tugakorera hamwe”.

Mwiseneza Denise, Kapiteni w’Ikipe y’umupira w’intoki( Basketball- Ishuri ryisumbuye rya Ste Bernadette) yashimiye ubuyobozi bwabahaye ibyo bari bakeneye mu kwitegura iyi mikino. Mu izina rya bagenzi be avuga ko intego bafite ari ukuza mu makipe azagera ku mukino wa nyuma kuko ubushize babaye aba kane.

Ntirenganya Fidele, Kapiteni w’Ikipe y’imikino ngororamubiri-abasiganwa n’amaguru-Abiruka, yavuze ko amahirwe yo gusohokera Igihugu batazayapfusha ubusa. Ati ” Intego yacu dukurikije imyitozo twahawe, inyigisho twahawe na Discipline badutoje twiteguye kuzazana imidari”.

Emmanuel Habiyambere, Diregiteri Tekinike(ushinzwe imikino) mu karere ka Kamonyi aho agiye ari umutoza w’ikipe y’abasiganwa n’amaguru, yabwiye intyoza.com ko imyiteguro yagenze neza, ko mu gihe cy’Ikiruhuko gishize aba bagiye kwiruka bakoreye imyitozo mu karere ka Gicumbi ahari ikirere kiberanye n’ibyo bifuza, mu gihe andi makipe nayo yari kumwe n’abatoza aho bakoraga igitondo n’ikigoroba. Ahamya ko kwitwara neza bitazabagwirira kuko bagiye biteguye guhagararira Igihugu neza bagatahukana ishema.

Padiri Jean d’Amour Majyambere.

Padiri Majyambere Jean d’Amour, ushinzwe Federasiyo y’imikino mu mashuri mu karere ka Kamonyi yashimiye ubwitange bw’abakinnyi bagaragaje mu kugera aho bageze ariko kandi anabasaba ko barushaho kubyerekana bahagararira neza Igihugu. Ati ” Baduhesheje icyubahiro icyo twifuza ni uko bagerayo bagakomereza aho ng’aho”.

Amakipe yose azahagararira u Rwanda biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri Tariki 13 Kanama 2019 ku i saa cyenda azahurira muri IPRC Kigali- Kicukiro bagahabwa inama n’impanuro na Minisitiri ufite iyi mikino mu nshingano ze, nyuma mu rukerera bagahaguruka berekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho imikino izabera.

Abakapiteni b’amakipe uko ari atatu bashyikirizwa ibendera ry’Igihugu.

Imikino ifungura irushanwa biteganijwe ko izatangira Tariki 15 Kanama 2019. Biteganijwe ko aba bakinnyi bazagaruka mu Rwanda tariki 26 Kanama 2019 imikino yaraye irangiye.

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →