DRC: Abarobyi barasaba Leta gufunguza bagenzi babo basaga 100 bafungiye muri Uganda
Ishyirahamwe ry’abarobyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FECOPEILE) ryasabye Leta ko yinjira mu kibazo cy’abarobyi bagera ku 140 bafungiye muri Uganda aho 102 muri bo bahamijwe ibyaha bagakatirwa Igifungo.
Ikibazo cy’aba barobyi kimaze iminsi kivugwa. Bavuga ko bagenzi babo bagera ku 140 bafungiye mu gihugu cya Uganda, aho 102 muri bo bamaze gukatirwa igihano cy’igifungo.
Mu ibaruwa yo kuwa 20 Kanama 2019 FECOPEILE yandikiye Minisitiri w’Umubanyi n’amahanga w’Igihugu cya Kongo nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, basaba ko imiryango y’aba barobyi bafunze yafashwa, ikavanwa mukababaro k’abantu babo bakagaruka kwitwa ku miryango yabo.
Josue Mukura, umunyamabanga mukuru wa FECOPOILE avuga ko ibarwa banditse ari iya kabiri yibutsa kuko hari iya mbere bari basabye ko Leta yinjira mu kibazo cy’abarobyi 102 bafashwe bagafungirwa muri Uganda muri 2018 ariko ngo aho gukorwa, uyu munsi hari indi mibare y’abafashwe biyongera kubasanzwe.
Iri shyirahamwe ry’abarobyi ntabwo risaba gusa ko Leta yinjira mu kibazo cy’abafunze ngo barekurwe, ahubwo rinasaba ko ibikoresho byabo by’uburobyi byafatiriwe na Leta ya Uganda byarekurwa. Amakuru ahari ni uko umuyobozi wungirije mu biro bya Minisitiri ufite uburobyi mu nshingano ze yatangaje ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kuva mu mezi make ashize, aho hari komisiyo yihariye yagishinzwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com