Murasira Alexis, umukozi w’Akarere ka Kamonyi ukora muri One Stop Center (mu biro bishinzwe iby’ubutaka n’imyubakire) akurikiranyweho ibyaha birimo gukora inyandiko mpimbano, birimo no kugekwaho kwandika inyandiko ( Recommendation) akigana sinyatire y’umuyobozi w’Akarere ndetse na Kashi z’ubuyobozi.
Amakuru yizewe agera ku intyoza.com aho anemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ni ay’uko uyu mukozi akurikiranywe, akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.
Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi yahamirije intyoza.com ko amakuru yo kuba uyu mukozi akurikiranywe n’ubugenzacyaha-RIB ari ukuri. Ibi kandi byanemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha.
Mayor Kayitesi yagize ati“ Nibyo hari umukozi w’Akarere witwa Alexis wakoraga muri One Stop Centre uri mu maboko ya RIB, batubwiye ko akurikiranyweho impapuro mpimbano. Yanditse Recommendation Letter asinya mu mazina yanjye ( ibi yabibwiye umunyamakuru kuri uyu wa kabiri saa moya n’iminota 50 z’ijoro)”.
Umuyobozi w’Akarere, avuga ko uretse kuba uyu mukozi akurikiranywe n’ubugenzacyaha ngo no mu rwego rw’akazi hari ikigomba gukorwa. Avuga ko hari ibihano ahabwa mu rwego rwa Discipline (imyitwarire) by’umwihariko umukozi ufite ibyo akurikiranyweho kuko n’ubundi ngo ako kazi ntabwo aba akariho by’agateganyo mu gihe bategereje ibyemezo bya Komite ya Discipline ( Akanama k’imyitwarire). Avuga kandi ko aka kanama mu rwego rw’akazi ariko kareba ibyakozwe n’uburyo byakozwemo kagafata ibihano hagendewe ku mategeko.
Mayor Kayitesi, avuga ko uburyo uyu mukozi yanditse akanamusinyira ndetse akanatera kashi ebyiri ku ibarwa yanditse atabizi. Avuga ko yabonye sinyatire atari iye, ndetse n’ahakuwe Kashi ngo ntahazi. Ubugenzacyaha ngo nibwo buzagaragaza ukuri.
Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB yahamirije intyoza.com ko uyu mukozi koko akurikiranywe. Ko kuri uyu wa mbere yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Andi makuru agera ku intyoza.com ku nkomoko y’inyandiko mpimbano bikekwa ko zakozwe n’uyu mukozi ni ay’uko ibi ngo byakozwe mu gihe yarimo ashaka ibyangombwa birimo Visa ngo yerekeza mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uyu mukozi ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yahamagaraga kuri Telefone ye ngendanwa ntabwo yabashije kwitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twohereje nta gisubizo cyatanzwe.
Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, mu ngingo ya 276 icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni eshatu n’eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano. Igihe byakozwe n’umukozi wa Leta cyangwa undi uri mu murimo w’Igihugu, ibihano biva ku myaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni ebyiri ariko atarenga Miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Turacyakurikirana andi makuru kuri iyi Dossier kuko haravugwamo byinshi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com